Ndayambaje Jean Claude
Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o, yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru "FECFOOT" mu gihugu cye cya Cameroon.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, hatorwa uzayobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.
Kizigenza Samuel Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yatorewe kuyobora iyi Federasiyo muri Cameroon ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari urimo kuyobora ndetse uyu asanzwe ari visi perezida wa Kane muri CAF.
Bose hamwe bari abakandida 7 bari bitezwe mu matora, ariko batanu barimo, Jules Denis onana na Maboang Kesack bakuyemo kandidatire kuri uyu munsi w’amatora.
Samuel Eto’o hari icyo yatangaje ubwo yaramaze gutorwa birimo guteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu.
Yagize ati “Mfatanyije na bagenzi banjye tugomba gushyira imbere abakina umupira w’amaguru muri gahunda zacu, ni inshingano zacu kumenya ko abo bawukina bagira icyo bawukuramo kibagirira akamaro."
Umunyabigwi Eto’o aje kuyobora iri shyirahamwe mu gihe igihugu cya Cameroon kizakira igikombe cya Afurika cy’Ibihugu hagati y’ukwezi kwa Mbere na Gashyantare mu mwaka utaha wa 2022.
Ikindi wamenya kuri Samuel Eto’o
Yatangiye gukina umupira w’amaguru mu kademi k’iwabo, "Kadie Sports Academy" akiri muto. Nyuma yaje gusinyira ikipe ya Real Madrid ayikinira imikino itatu gusa ya shampiyona mu ikipe ya mbere.
Mu 2000 Samuel Eto’o yatijwe mu ikipe ya Mallocro hanyuma yavuyemo yerekeza muri fc Barcelona, mu 2004 ndetse yayigiriyemo ibihe byiza bizamura izina rye aba ikimenyabose.
Muri 2005 Eto’o yahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, ari nkumwe na Ronaldinho bakinanaga na Frank Lampard wakiniraga Chelsea yo mu bwongereza.
Samuel Eto’o yatwaye ibikombe 3 bya Shampiyona ya Espagne "La Liga", UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na José Mourinho mu 2009.
Uretse ikipe y’igihugu Eto’o yakiniye amakipe menshi atandukanye ku mugabane w’Uburayi arimo
Anzhi Makhachkala yo mu Burusiy, Chelsea na Everton zou Bwongereza ndetse na Sampdoria yo mu Butaliyani .
Uyu mukinnyi niwe watsindiye Cameroun ibitego byinshi mu mateka y’iki gihugu akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika.

















