Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Sénégal: Ibyishimo kuri perezida Macky Sall nyuma yaho ikipe y’Igihugu itwaye igikombe cya Afurika CAN

Monday 7 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Amarangamutima kuri Perezida wa Sénégal Macky Sall yamurenzee atanga ikiruhuko mu gihugu hose cyo kwishimira igikombe cya Afurika batwaye ku nshuro yabo ya Mbere.

Mu ijoro ryashyize tariki ya 6 Gashyantare 2022, nibwo ikipe y’igihugu ya Senegal yatwaye igikombe isezereye ikipe ya Misiri bakunze kwita Le Pharaoh, umukino wabereye kuri Stade yitwa Olembe mu mujyi wa Cameroon. Byatumye Perezida Sall wari bugirire uruzinduko mu birwa bya Comores arusubika kugira ngo azabanze yakire ikipe ye.

Nkuko byatangajwe na Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal (RTS), Perezida Sall agomba kubonana n’abakinnyi kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 kugira ngo abashimire byimazeyo uburyo bamuhesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga.

Ikipe ya Sénégal yegukanye iki gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri penaliti 4-2 mu gihe iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye ari 0-0 kugeza nubwo bitabaje iminota y’inyongera (Extra time) nayo irangira rubuze gica.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru