Perezida Paul Kagame yeruye ko imvugo za mugenzi we wa Congo, Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tchilombo zo gutera u Rwanda atazazirebera ngo yumve ko ntacyo zivuze, kuko nta mukuru w’igihugu uvuga ikintu gikomeye nk’icyo adafite impamvu akivuze.
Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru wa Jeune Afrique, akaba n’Umwanditsi Mukuru wacyo, Francois Soudan, bagaruka ku ngingo zitandukanye zerekeye umubano w’u rwanda na Congo, u Burundi ndetse n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC n’uwa SADC ku bibazo by’umutekano muke urimo intambara, biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Uko ikiganiro cyagenze kuri izo ngingo
F. Soudan: Perezida Tshisekedi yaravuze ngo yiteguye guhura nawe habanje gukorwa ibintu bibiri: Gukura ingabo z’u Rwanda muri DRC no kubanza gushyira M23 mu kigo ukwazo. Uzemera ibi bintu?
H.E Kagame: Utangiye umpa amabwiriza ngenderwaho. Byaba ari inzira mbi kubigenderaho. Ariko ndatekereza ko rimwe na rimwe abantu bakunda kujya mu mafoto, bari kwigaragaza mu itangazamakuru, rero iyo uvuze ku bigenderwaho ibyo bishobora gusaba ko wenda twagira ibindi bisabwa nabwo. Sinzahura na Perezida Tshisekedi kugeza ubwo ahinduye ibyo avuga ku gutera u Rwanda, gushaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda nkuko yabyivugiye ku mugaragaro. Nzavuga kandi ko igihe cyose FDLR yavuye muri Congo, sinzavuga kuri perezida Tshisekedi, ibyo gutyo, gutyo. Ibyo ntacyo bivuze ku intego yo kugarura amahoro.
F. Soudan: Waba uhamya kubaho kw’ingabo z’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Congo?
H.E Kagame: Gute mu buryo bumwe u Rwanda rwajya muri ibyo, niba byarabayeho? Bivuze ngo ndabaza abo bari gushinja u Rwanda kwivanga muri DRC cyangwa ingabo z’u Rwanda kijya muri DRC, ndacyabaza abo bantu ,,,,,kubera iki mutekereza ko u Rwanda rwajya muri DRC? Byaba se ari ukwishimisha, byaba ari ugukina twafata ingabo zacu tukazijyana muri ibyo bibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC? Kandi ndavuga ibi kugira ngo batihunza ishingano bafite,,,,, kubera iki ingabo z’u rwada zajya muri DRC, niba izo ngabo zihari. ,,,,,,,urumva ibyo mvuga? Sinshaka ko bagera aho bafata ikibazo nkaho kidahari cyangwa ngo bashake kwirengagiza ibikigize gusa bagumya kuvuga ku kintu cy’ingabo z’u Rwanda ko zaba ziri muri DRC, kuko ibyo nibyo bumva bifuza kugeraho. Igice kimwe ni ibirimo imbere ikindi gice ni ibituruka hanze. Ibiri imbere ni iriya M23. Bariya baKongomani, rimwe na rimwe abantu bavuga kuri M23 nk’aba barwanyi n’ukundi bayita cyangwa uko bawufata. Bafite ibihumbi ijana by’abantu hano, nk’impunzi mu Rwanda. Bamwe muri bo babaye hano imyaka igera kuri 23 abandi ijya gushyika aho kandi wongeyeho ibihumbi 15 byaje vuba aha, bahose bambukiranya imipaka buri munsi, dufite imiryango amagana baza buri munsi bahigwa bakarimburwa mu Burasirazuba bwa DRC. Ibihumbi 15 byo byabaye vuba aha kubera imirwano, impunzi ziraza hano. None rero, niba wakita M23 ibyihebe, gushaka kubashyiriraho ibihano uri guhana abantu ibihumbi 100 biri hano nk’impunzi? ,,,,, ibyo bisobanuye ko utari gukemura ikibazo namba!
F. Soudan: Ubu rero M23 bari mu marembo ya Goma, eeh, urimo urabasaba uyu mutwe kugaruka nanone?
H.E Kagame: Iyo utarebye neza impamvu muzi nturebe mu by’ukuri ishusho ngari y’aho ushaka kuba uri, ndavuga amahoro, ni amahoro mu nyuma aba ashakwa, ni gute wagira amahoro mu gihe ushaka gukemura akantu kamwe mu bintu amagana byababaye birebwaho? Hari uburyo bw’akarere bwashyizweho; hari amasezerano ay Luanda, aya Nairobi, byari ibintu byiza, bari gukora akazi keza. Ariko nakabaye narifuje ko rimwe, wenda twazana hafi izi gahunda zashyizweho, aho kugira ngo tubikore mu bice cyangwa rimwe na rimwe mu byerekezo bitandukanye. Tshisekedi yabashije gukoresha abayobozi ku giti cyabo, ,,, ibihugu,,, none akarere kari, urebye bari mu kutumvika, mu kutumvikana mu karere. Kuko yakinnye SADC kuri Afurika y’Iburasirazuba. Ni gute tutashaka uburyo twabiganiraho Atari ukwemerera Tshisekedi kudutegeka amabwiriza yuko byaba kuko ntanabizi, aribeshya.
F. Soudan: Nyakubahwa Perezida, ese koko uri gufata nk’ukuri ibyo Tshisekedi yavuze ku Rwanda mu gihe yiyamamazaga, ko yarasa Kigali n’ibindi, ufite ubwoba bwa Drones, Sukhoi?
H.E Kagame: kubera iki ntabifata nkaho Atari byo? Ndatekereza ko nawe ubwe adafite ubushobozi bwo kumva uburemere bw’icyo avuga nk’umuyobozi w’igihugu! ,,,,,,kuri njye ubwabyo ni ikibazo! Ni ikibazo gikomeye nkeneye kwitaho no kwitegura. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu hhhh utatekereza ko umuntu muzima yakora.
F. Soudan: Nyakubahwa Perezida, wavuze ku mvugo z’urwango n’ibindi, eh, ese utekereza ko, eh, wowe, ko guverinoma yawe, abaturage bawe b’u Rwanda hafite inshingano kuri M23 kandi ari abakongomani, nubwo ari inyeshyamba ariko ni abakongomani bagizwe n’Abatutsi b’Abakongomani kandi cyane cyane ku nshingano z’ubufatanye n’umuryango w’Abakongomani b’Abatutsi eeeeh, bano uri kuvuga ko ari inzirakarengane z’amoko n’imvugo z’urwango?
H.E Kagame: Baba muri Congo cyangwa ahandi aho ari ho hose, igihe hari uguhohoterwa, igihe hari kurenganywa, igihe hari ikintu kibi guverinoma irimo gukora,,,,, cyangwa politiki runaka kiri kuri urwo rwego kandi kibi kubera iki uwo ari we wese aho ari hose, kuko batagira ibyo byiyumviro? FDLR bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro banagenzura ahantu guhera imyaka, si u Rwanda. Ariko ni bariya banyarwanda ubu turi guhangana nabo kandi guverinoma ya DRC bakoresha muri izo ntambara zose.
F. Soudan: Ikindi gihugu, ikindi kibazo, nyakubahwa Perezida: u Burundi, gute mwadusobanurira gusenyuka k’umubano wanyu?
H.E Kagame: Igihe twamenyaga binyuze mu butasi twamenye ko u Burundi bwari buri gutegura no kohereza amatsinda y’ingabo i Goma no mu Majyaruguru y’U Burasirazuba bwa Congo kurwanya ku ruhande rw’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, ,,,, Nahamagaye ubwanjye kuri telephone nsaba kuvugana na Perezida Ndayishimiye, ndabikora, mubaza ubwanjye nti “perezida numvise ko wohereje ingabo, izindi ngabo zitari iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kurwana mu nyungu za Guverinoma ya Kinshasa. Ndamubwira nti ibyo binyuranyije n’impamvu ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zashyirizweho kandi nawe urimo, ubwo ugiye se kujya mu kindi kintu? ,,,, ndanambwira nti: Ibi bintu ni bibi cyane, uzi neza impamvu zo kuba wakora ibyo, urimo kuturwanya, kuhagira ingabo kwawe ugafasha FDLR kuba zajya hafi y’umupaka wacu. ,,,, ndamubwira nti nibyo? Arandahiririra ati sibyo! Aravuga ngo No, No, No, arvuga ngo uwo ari we wese wambwiye ibyo yaba yarambeshye, ndavuga nti Ok, ndishimye ko naba nibeshye. Hh, Niba nibeshye, ni byiza cyane, ndishimiye kubyumva. Ariko nyuma y’ibyumeru bibiri bari bari i Goma. ,,,,, hk! Hhh ni mu gihe kitageze kuri ibyo byumweru bibiri. Aho urumva nawe ubwe yarambeshye. Ndatekereza ko ari ubuturage. Tura, tura, turacyafite politiki zishaje zigikomeje, zishingiye ku moko, hhhh, kandi iki ni ikintu gihuriza hamwe ,,,,,Tshisekedi, ,,,, Ndayishimiye, ,,,,na FDLR.
F. Soudan: Ahmm, Ese ubu utekereza ko ikibazo gihari ubu eh, mu Burasirazuba bwa Congo cyageza ibintu ku rwego rwo guhungabanyaaaaa, u Rwanda?
H.E Kagame: Imvugo z’urwango, kwigisha iyi ngengabitekerezo y’urwango, igeza kuri Jenoside kandi iri mu Burasirazuba bwa Congo bikozwe n’undi mutwe kurenza uko byakorwa na FDLR ,,, ntibisaba gusa ikibazo cy’imibare, niba ari imibare hari imibare yabo. Wenda iyo uvuze ku mibare mike ya FDLR ni ikintu kimwe, ubu ni FDLR wongeyeho abandi benshi muri aho hantu ha Congo wongeyemo abayobozi. Niba igihugu, niba perezida w’igihugu, ubuyobozi bugiye kwishyira muri ibi bintu by’ingengabitekerezo y’urwango utekereza ko ari akantu gato? ,,, gute igiteranyo cy’ibi bintu byose kitagaragara nko kubaho kwabyo kuri twe?


















