Perezida Trump yatangaje ko umugambi w’ubwongereza wo kurekurira ikirwa cya Mauritius, ibirwa bya Chagos abyita igikorwa cy’ubucucu buhambaye, nkuko bigaragara ku rubuga rwe akunze kunyuzaho amakuru rwa Truth Social.
Yashimangiye ko uwo mugambi w’ubwongereza wo kwambura Amerika ibirindiro bya gisirikari muri ako gace nubwo nke ngo zahaguma ariko gutanga ubusugire byo ntibyumvikana agashimangira ko ariyo mpamvu; Leta zunze ubumwe z’Amerika zifuza kwiyomekaho ikirwa cya Greenland.
Yanditse ati " Biteye agahinda, umufatanyabikorwa wacu w’imena muri OTAN, Ubwami bw’Ubwongereza kuri ubu buri gutegura gutanga ikirwa cya Diego Garcia, igice gifite umumaro ku birindiro bya gisirikari byacu, none bagiye kugiha Mauritius kubikora nta mpamvu nimwe ibirimo."
Ubutegetsi bwa Perezida Trump mu gihe cyashize bwari bwatangaje ko bushyigikiye uyu mugambi ndetse mu kwezi kwa gatanu umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, Marc Rubio yari yise kiriya gikorwa "indashyikirwa".
Minisitiri w’intebe w’ubwongereza; Sir Keir Starmer yari yatangaje ko gukodesha imyaka 99 icyo kirwa ngo gishyirweho ibirindiro bya gisirikari ariko ngo nyuma yo kugitanga bikaba bizajya bitwara arenga 101 z’amapound ku mwaka.
Ibi birwa byari byaratandukanyijwe na Mauritius mu mwaka w’1965, icyo gihe ikirwa cya Mauritius cyari kikiri mu maboko y’ubwongereza, nyuma ubwongereza bwaguze icyo kirwa kuri miliyoni zisaga 3 z’amapound gusa Mauritius yashimangiye ko ibyakozwe byari binyuranyije n’amategeko.
Ubwongereza bwatumiye Amerika kuhubaka ibirindiro bya gisirikari ahitwa Diego Garcia byatumye abari bahatuye ku bwinshi bakurwa mu nzu zabo.
Bamwe bimuriwe muri Mauritius na Seychelles gusa abandi batujwe mu bwongereza cyane cyane mu bice bya Crawley mu burengerazuba bwa Sussex.
Chadadi Habimana






















