Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gushyiraho imisoro mishya ya 50% ku bicuruzwa byinshi bituruka mu Buhinde, ahanini kubera ko icyo gihugu gikomeje kugura petroli y’u Burusiya mu gihe Washington ikomeje gushyira igitutu ku bantu bose bafasha ubukungu bwa leta ya Moscow
Ibi byatumye habaho impaka zikomeye hagati ya New Delhi na Washington, ndetse bigaragara nk’igihombo gikomeye ku nganda z’Abahinde zikomeye ku isoko rya Amerika. Abasesenguzi bavuga ko iyi misoro ishobora kugira ingaruka cyane ku bicuruzwa nk’imyenda, inkweto, imitako y’amabuye y’agaciro, ibiribwa n’ibindi byinshi.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP News, ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyari 48 z’amadolari byoherezwa n’Ubuhinde muri Amerika bishobora guhita bihura n’igihombo gikomeye, bigatera n’ingaruka ku mirimo y’abakozi benshi muri urwo rwego.
Minisitiri w’Intebe wa India, Narendra Modi, yahise asaba abaturage be gukomeza gushyigikira ibikorerwa mu gihugu imbere, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi misoro. Yibukije ko gahunda ye yo “Atmanirbhar Bharat” (mu Kinyarwanda: Ubuhinde Bwirwanyeho) igamije guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu, bugashyira imbere “Made in India” kuruta ibindi.
Mu ijambo rye, Modi yagize ati:
“Ntitugomba kugira ubwoba. Ubuhinde buzarwana ku burenganzira bwabwo, kandi buzakomeza guteza imbere kwigenga mu bukungu.”
Yongeyeho ko guverinoma izafasha abahinzi n’abikorera bato, ndetse igashyiraho inyunganizi z’imisoro kugira ngo ubukungu budacika intege.
Ubusumbane mu mubano wa Washington na New Delhi
Ibi bihano byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamo agatotsi.
Nk’uko byatangajwe na The Times, Trump yashyizeho iyi misoro mu rwego rwo gukumira amafaranga yinjira mu Burusiya kubera intambara muri Ukraine.
Ubuhinde bwo buvuga ko kugura ibikomoka kuri petroli by’Uburusiya ari ingenzi ku bukungu bwabo, kuko bibafasha kugumana ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego rwo hasi imbere mu gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gutuma Ubuhinde bukomeza kwegera andi masoko nka China, Afurika, n’u Burayi, ndetse bigasiga Amerika mu mwanya w’ubucuruzi udakomeye nk’uko byahoze.
























