Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

"Tudafite Intwari ntitwagira agaciro": Hon.Mbabazi

Monday 30 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Minisitiri yavuze ko umuco w’ubutwari ari umurage Abanyarwanda bakomora ku bakurambere barwo, yibutsa ko hatabayeho intwari hari byinshi bitagerwaho.

Yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri iki cyumweru dusoje mu kiganiro gitegura umunsi w’Intwari uzizihizwa ku nshuro ya 29 u Rwanda rubohowe, ikiganiro cyarimo abandi bahagariye inzego zirimo Ingabo ’u Rwanda, urubyiruko na diyasipora nyarwanda.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko Intwari abantu bitangaga bagakora ibirenze ibyo umuntu wa buri munsi yakora kandi bari abantu basanzwe nk’abandi banyarwanda bariho ubu.

Yagize ati: "Bakitangira igihugu kugira ngo tugere aho tugeze uyu munsi, bashingiye cyane cyane ku kubona inyungu rusange z’abaturarwanda kurusha inyungu zabo bwite, abenshi bahasiga n’ubuzima."

Yavuze ko arebeye urugero ku bya vuba aha, mu myaka 29 ishize, hari urubyiruko n’intwari zizihizwa zahanganye na byinshi, bagarura agaciro k’u Rwanda.

Ati: "Tudafite Intwari ntitwagira agaciro, tudafite intwari ntitwakwagura kino gihugu, ntitwahanga ibishya, ntitwagera kure."

Ku ruhande rw’Ingabo z’igihugu zibonekamo intwari zirimo n’Umusirikare utazwi, Lt Gen Innocent Kabandana yavuze ko kuba iyo ntwari yariswe gutyo bifite icyo byashingiyeho.

Yagize ati: "Tugiye kureba umuntu wese w’Intwari wakoreye iki gihugu cyacu ibikorwa by’ubutwari bidasanzwe, wenda hari uwo twakibagirwa; ni ukuvuga ngo kuva u Rwanda rwabaho, kuva ku musozi umwe ukaguka ukaba igihugu, rukaguka rukaba ubukombe rukagera kure cane mu bunini no mu buhangange hari abantu benshi bitanze. Hari ababitekereje, hari ababikoze twagiye twumva mu mateka mu ngeri zose, abakoze ibikorwa bidasanzwe nk’Ubucengeri ari byo bise Ubutabazi,..."

Akomeza asobanura, ati: "Tigiye retro kuvuga ngo dushyireho buri umwe wese byagorana, wenda hari uwo twakinagirwa (...) twibutse ko umusirikare utazwi ari mu Ntwari zo mu rwego rw’Ikirenga mu Rwanda ari yo Imanzi kubera ko nabo batanze igitambo cy’Ikirenga ari cyo Ubuzima bwabo ndetse n’abazaza."

Ku ruhande rw’urubyiruko ruba hanze, Gashirabake, Moses, wari muri studio, yavuze ko umuco w’Abanyarwanda ukwiye kubaranga aho bari hose.

Ati: "Nk’umuco nkunda cyane ni Umuco w’Ubupfura, hakaza no kubahiriza igihez kunoza umurimo, urubyiruko rero ruba mu mahanga rukwiye kuzirikana ko ntaho twagera cyangwa ntacyo twageraho tudafite u Rwanda ku mutima."

Ku ruhande rw’Abari hanze y’igihugu, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Amb. Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko hari ibintu abanyarwanda bagoma kuzirikana kugira ngo muri iyi Si yabaye umudugudu bagumane umuco wabo ubafasha kugira ubutwari.

Yagize ati: "Icya mbere Isi izakomeza igende ibe umudugudu ariko ni ukwibaza ngo ese nk’Abanyarwanda, baba ari abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo turashaka kubigiramo uruhare cyangwa turagira ngo Isi igende ibe umudugudu bitugiraho ingaruka? Ngira ngo amahitamo ya mbere ni ukubigiramo uruhare."

Yavuze ko abari hanze y’u Rwanda bakwiye kumenya guhitamo ibyo bahaha mu mahanga

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku Munsi w’Intwari igira iti: "Ubutwari mu Banyarwanda, agaciri kacu".

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru