Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Turahirwa Moses wamenyekanye nka Motions yagejejwe ku rukiko.

Tuesday 6 May 2025
    Yasomwe na

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Turahirwa Moses, ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho biteganyijwe ko iburanisha ritangira saa tatu.

Yari yarakatiwe imyaka itatu n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. (igihe.com)

Yagejejwe ku rukiko atwawe mu modoka ya RIB, aherekejwe n’abapolisi bagera ku munani barindaga imodoka yamuzanye.

Yari yambaye ipantalo y’umukara n’ishati y’umutuku ikorerwa muri Moshions, kompanyi yashinze, n’agapfukamunwa kamuhishe isura bigatuma bigorana gusoma amarangamutima ye.

Ubwo yagezwaga mw’ifasi y’urukiko. (photo: Igihe)

Nta bandi bantu bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko uretse abanyamakuru batanu bari hanze y’uruzitiro bafata amashusho, kuko urukiko rutari rwarafunguye ku mugaragaro.

Iburanisha ryo kuri uwo munsi ririmo gutangira saa tatu, aho Ubushinjacyaha bugomba gusobanura impamvu y’irego, naho uregwa agatanga ibisobanuro bye.

Turahirwa Moses yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 22 Mata 2025, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni ubwa kabiri afunzwe ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, kuko no muri Mata 2023 yari yarafashwe akurikiranyweho gukoresha urumogi no guhimba cyangwa guhindura inyandiko z’inzira.

Guhera icyo gihe, yakomeje gukurikiranwa n’ubutabera. Ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge, rumukatira gufungwa imyaka itatu, gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 20 by’igarama ry’urubanza. Yahise ajurira kuri icyo cyemezo.

Turahirwa azwi cyane nk’umwe mu banyamideli b’inararibonye mu Rwanda, binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze, yamamaye cyane mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru