Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Turikiya: Umugore yahitanye abantu 6

Monday 14 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Igisasu cyatewe mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Istanbul kuri iki Cyumweru cyahitanye abantu batandatu naho abagera kuri 81 barakomereka.

Icyo gisasu cyatewe n’umugore ahagana saa kumi n’iminota 20 ku masaha y’imbere mu gihugu ku Cyumweru mu gace karimo amaguriro.

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko ukekwaho kugaba icyo gitero yamaze gutabwa muri yombi nk’uko inkuru y’Igihe ibivuga.

Visi Perezida, Fuat Oktay yatangaje ko ibi bifatwa nk’igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umugore.

Ni mu gihe Perezida Recep Tayyip Erdogan mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yacyamaganye ndetse avuga ko umwuka w’iterabwoba uri gututumba.

Minisitiri w’Ubutabera, Bekir Bozdag, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yamaze iminota irenga 40 yicaye ku ntebe mu gace igisasu cyaturikiyemo, bikaba byabaye hashize akanya gato ahavuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru