Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Igisasu cyatewe mu Murwa Mukuru wa Turikiya, Istanbul kuri iki Cyumweru cyahitanye abantu batandatu naho abagera kuri 81 barakomereka.
Icyo gisasu cyatewe n’umugore ahagana saa kumi n’iminota 20 ku masaha y’imbere mu gihugu ku Cyumweru mu gace karimo amaguriro.
Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko ukekwaho kugaba icyo gitero yamaze gutabwa muri yombi nk’uko inkuru y’Igihe ibivuga.
Visi Perezida, Fuat Oktay yatangaje ko ibi bifatwa nk’igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umugore.
Ni mu gihe Perezida Recep Tayyip Erdogan mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yacyamaganye ndetse avuga ko umwuka w’iterabwoba uri gututumba.
Minisitiri w’Ubutabera, Bekir Bozdag, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yamaze iminota irenga 40 yicaye ku ntebe mu gace igisasu cyaturikiyemo, bikaba byabaye hashize akanya gato ahavuye.