Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko harimo gutegurwa kuvugurura urutonde rw’abanyapolitiki bashyinguye ku Rwibutso rwa Rebero ruherereye mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo hongerwemo n’abandi banyapolitiki bazwi nubwo batarabonerwa imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro bakwiye nk’abantu bazize ibitekerezo bya Politiki byamagana ivangura n’ingengabitekerezo babonaga byaganishaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata ubwo hasozwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihango cyabereye ku Rwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki bazize ibitekerezoo byabo byamagana ivangura n’ingengabitekerezo cya Jenoside babonaga.
Ni mu kiganiro yatanze avuga ku bimenyetso bimwe na bimwe byerekana itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryavuye kuri politiki mbi kandi yateguwe, abanyamashyaka bakabigiramo uruhare, yibanze cyane ku myaka ya 1992, 1993 n’amwe mu mashyaka yabigizemo uruhare’.
Aha yahereye ku ishyaka MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe, aho ryagize uruhare mu gushinga andi mashyaka matoya bivugwa ko yigenga nyamara babyumva kimwe, anarishamikiyeho. Nka PARERWA, PECO, PADER.
Minisitiri Dr Bizimana yakomoje ku ku rwandiko rwa CDR rwari rwandikiwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutererane, Boniface Ngurinzira, kwita ku byo imusabye bitandukanye akazabyitho igihe yagombaga kuzaba agiye mu masezerano y’amahoro yaberaga Arusha muri Tanzania.
Yagize ati, “Ikongeraho ko natabikora gutyo ngo Ngurinzira azirengere ingaruka zizaterwa n’ikizakurikiraho. Ikizakurikiraho mwarakimenye, murakizi ni uko Ngurinzira yishwe nanubu tukaba tutazi aho umurambo we uri ngo tumushyingure mu cyubahiro, tumuherekeze nk’uko tubikorera aba banyapolitiki bandi.
Ariko turimo turatekereza kuvugurura urutonde rw’Abanyapolitiki bashyinguye Rebero; abandi banyapolitiki beza nka Ngurinzira ndetse n’abandi nabo tukabashyiramo bakajya bibukwa.”
Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, ari nawe wasoje ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nubwo hari bamwe mu banyapolitiki batarabonerwa imibiri yabo ngo nabo bashyingurwe muri urwo rwibutso ariko bamwe afite ibyo abaziho, cyane ko ku giti cye bamwe babanye muri ibyo bihe ku buryo bw’umwihariko.
Mur bo yavuze harimo Dr. Gafaranga Theonetse, wari umuyoboke w’Imena w’ishyaka rya PSD, hari Maharangari Augustin wayoboraga Banki Itsura Amajyambere BRD, Ntazinda Charles wari mu Ishyaka rya MDR akaba n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Magorane Ignace, Mbaguta Jean Marie Vianney wagerageje gukomakoma ngo ishyaka PSD ridacikamo ibice mu gihe harimo abashakaga kuba aba CDR. Hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ngurinzira Boniface, Habyarimana Jean Baptiste wari Perefe n’abandi atarondoye amazina.
Abashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero ni abaturukaga mu mitwe inyuranye, barimo abaturukaga mu mutwe uharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, abaturukaga mu mutwe wa politiki PSD, uwitwaga MDR. Hanashyinguye kandi Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko rusesa imanza rukanarinda ubusugire bw’itegeko nshinga, hakaba hanashyinguye n’izindi nzirakarengane zitandukanye.
Hon. Umuhire Adrie, uyobora Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, NFPO, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa kugeza ubu bazize ibitekerezo byabo bya politiki, guharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye, iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura.
Yakomeje agira ati, “Abo bose tubibuke. Abo bose baranzwe no gukunda u Rwanda, bigeza naho bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo bakize Abatutsi.”
Hon. Umuhire Adrie
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, nawe yifatanyije mu kwibuka Abanyapolitiki bazize ibitekerezo byanga Jenoside






















