Kuva hashize umunsi umwe hasakaye amakuru y’incamugongo ku bakongomani b’Abanyamulenge ko umurinzi wabo, unayoboye umutwe ubarinze wa Twirwaneho, Gen Makanika yishwe na drone y’igisirikare cya DRCCongo, FARDC none uyu mutwe waemeje ko amakuru ari impamo.
Urupfu rwa Gen Makanika rwaturutse ku nkuru y’igitangazamakuru cya America, VOA, cyavuze ko cyakuye amakuru mu batuye mu muhanda y’abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Umutwe wa Twirwaneho wemeje ko Makanika yishwe ku wa 19 Gashyantare, arashwe na drone yaturutse i Kisangani.
Uti “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (Auto-défense) bubabajwe no kumenyesha Abanyamulenge bose, by’umwihariko abarwanashyaka ba Twirwaneho, inshuti n’abavandimwe, ko General Rukunda Michel, uzwi nka Makanika, intwari yacu, yatabarutse ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025.”
Gen. Rukunda Michel Makanika, yahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta, FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yitandukanije na Leta, agahitamo kujya kurwanira bene wabo b’Abanyamulenge bakomeje kwicwa bazira uko baremwe.
Makanika yiciwe mu gitero cya drones cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Twirwaneho ivuga ko Gen Makanika yarwangaga leta ya Congo imaze imyaka 7 ikora genocide y’abanyamulenge batagira kivurira.
Twirwaneho yashimangiye ko n’ubwo Gen. Makanika yapfuye, urugamba rwayo rwo kwirwanaho rugomba gukomeza ndetse umusingi uriya musirikare yasize ukaba utazasenyuka kugeza igihe Abanyamulenge bazabonera amahoro.


















