Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U Rwanda na DRCONGO byageze mu rukiko

Friday 27 September 2024
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatanu nibwo u Rwanda rwitabye urukiko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rubanza rwarezwemo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO), ku kirego cyuko rwarenze ku mahame y’umuryango rukavogera ubusugire bwacyo.

Ni urubanza rwabereye ku Ngoro y’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ruri Arusha muri Tanzania,EACJ, ku wa 26 Nzeri 2024, rwatangiye humvwa ikirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iregamo u Rwanda, narwo rugaragaza inzitizi muri uru rubanza.

Uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na Elisha Ongoya .Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda , rwari ruhagarariwe na Me Emile Ntwali.

Congo yareze u Rwanda kurenga ku masezerano agenga imikorere ya EAC, ikarushinja uruhare mu mutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Congo Ishinja kandi u Rwanda gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bw’iki gihugu , kuvogera ubusugire bwacyo n’ibindi bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu iburanisha, u Rwanda rwagaragaje inzitizi z’uko uru rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ rudafite ububasha bwo kuruburanisha kuko “ Ibirego Congo yazamuye byakozwe itaraba umunyamuryango nk’uko umunyamakuru wa RBA wakurikiranye uru rubanza avuga.

Mu zindi nzitizi u Rwanda rwagaragaje, harimo ko RDC yatanze inyandiko zikubiyemo ibirego ziri mu Gifaransa n’izindi ndimi aho kuba mu Cyongereza nk’ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko izatangaza niba inzitizi zatanzwe n’u Rwanda zifite ishingiro cyangwa ikirego cya Congo cyakirwa kugira ngo rutangire kuburanishwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru