Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda na DRCONGO ntibavuga rumwe kubyemeranyijweho mu nama yo kuzahura umubano

Monday 8 July 2024
    Yasomwe na

Kuri iki cyumweru nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFET) w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku buryo habyutswa ibiganiro ku bikubiye mu masezerano ya Angola n’aya Nairobi .

Ni ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba Kazadi, bahurira mu Mujyi wa Zanzibar muri Leta zunze ubumwe bwa Tanzania.

Basohotse mu biganiro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane MINAFET ku ruhande rw’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier yanditse ku rukuta rwe rwa X (ex-Twitter) anabiherekeza amafoto ko “Iyi nama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka igisubizo."

Yakomeje avuga ko ba Minisitiri b’ibihugu bituranye bagaragaje ubushake bwiza kandi bagize umuhate mu gushaka ibisubizo bikenewe mu nziza za Politiki ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Nduhungirehe yasoje ubutumwa avuga ko kubw’ibyo imyanzuro ibereye yafashwe yo kongera kuzanzamura inzira y’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Byageze ku ruhande rwa DRCongo, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yaho ibiteye imboni isabye Nduhungirehe kubigendamo gacye.

Igira iri: "Wibyihutisha, Nduhungirehe. Mu nama ya ba Minisitiri hari ibyashyizweho si imyanzuro yafashwe na EAC, Minisitiri wacu Gracia Yamba yatanze ubutumwa busobanutse kuri ibyo.

Ibiganiro byabaye ku ruhande rw’ibiganiro by’umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi ibi biganiro byanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe.

Kugira ngo ibi biganiro bibeho, byagizwemo uruhare na Tanzania na Sudani y’Epfo. Byanitabiriwe kandi n’abahagarariye Uganda na Kenya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru