U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byafashe icyemezo cyo guca intege ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto byambawe bizwi nka Caguwa, bituruka mu bihugu birimo; Canada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, ku buryo nibura mu 2019 imyenda yambawe yaba itagitumizwa.
Iki cyemezo kigamije guteza imbere inganda zikora imyenda n’izitunganya impu muri EAC, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho nko mu Rwanda kuva ku itariki 1 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe iya mbere mu kwamagana iki cyemezo, ndetse zitangaza ko gishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa biriya bihugu bikorana na yo binyuze muri gahunda ihuza icyo gihugu n’ibindi bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara izwi nka “African Growth and Opportunity Act (AGOA)”.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yatangaje ko mu biganiro aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari i Washington D.C mu nama y’ibihugu bihuriye muri AGOA, hifujwe ko impande zombi zaganira ku mikoranire mishya nyuma yo guca Caguwa.
Munyeshyaka avuga ko yasobanuriye uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, politiki y’u Rwanda yo guteza imbere inganda n’uburyo itanga umusaruro kuva yatangira harebewe mu kwiyongera kwazo n’ukw’ibyoherezwa mu mahanga birimo n’imyenda ikorerwa mu gihugu.
Avuga ko nyuma y’uko yerekanye ko guca Caguwa atari icyemezo kireba Amerika gusa dore ko yanoherezaga 8% bya Caguwa yose yinjiraga mu Rwanda, byatumye ibihugu byombi bitekereza ku kuganira ku mikoranire mishya.
Yagize ati “Twasobanuye politiki yacu neza icyavuyemo ni uko bayumvise bakavuga bati noneho dushobora kongera kwicara ku meza tukaganira, tukareba indi nzira y’ukuntu twakongera gukorana bundi bushya. Twiteguye ko nibishoboka kuko ni icyifuzo batanze, tuzabahamagara tuganire nabo uko tugiye kongera gukorana”.
Munyeshyaka avuga ko icyo Amerika itsimbarayeho ari uko bakorana n’u Rwanda bigendanye n’uko barimo gutegura gahunda nshya yo kuzakorana n’ibihugu bya Afurika nyuma ya AGOA izarangira mu 2025.
U Rwanda ntiruzava muri AGOA
Muri Werurwe uyu mwaka Perezida Donald Trump, yatangaje ko guhera muri Nyakanga, inyungu u Rwanda rwakuraga muri AGOA, nko kugabanyirizwa imisoro n’izindi zihagaritswe by’agateganyo kuko Guverinoma y’u Rwanda idatera intambwe iganisha ku gukuraho inzitizi yashyize ku bucuruzi n’ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahagaritse by’agateganyo kandi imyenda ituruka mu Rwanda.
Kuva gahunda ya AGOA yajyaho mu 2000, ibihugu byemerewe byohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika bitishyujwe amahoro kandi ntihagenwe ingano ntarengwa y’ibicuruzwa, ku bwoko bw’ibintu busaga 6000.
Minisitiri Munyeshyaka yasobanuye ko u Rwanda rukiri muri AGOA nubwo hari ubucuruzi bwari muri aya masezerano bwahagaze harimo n’ubw’imyenda.
Ati “Ubungubu uko bimeze n’ubundi u Rwanda ruracyari muri AGOA, ariko noneho ubucuruzi bw’imyenda ya Caguwa bwo bwarahagaze ariko ibindi byose twohereza muri Amerika tuzakomeza tubikorane kandi tuzakomeza tube abanyamuryango ba AGOA”.
Ibicuruzwa bitari imyenda bituruka mu Rwanda byoherezwa muri Amerika ntabwo byongerewe imisoro. Munyeshyaka avuga ko barimo kuganira n’aboherezagayo imyenda kugira ngo batekereze andi mahirwe y’isoko u Rwanda rufite.
Ati “Icya mbere buriya dufite n’isoko ry’imbere mu gihugu batari barebye, turagira ngo barirebe barihaze na ryo. Icya kabiri twaberetse n’ibindi bihugu dufitanye amasezerano nk’u Rwanda, nabyo twoherezayo ibintu byacu nta misoro itanzwe ku buryo nabo barimo gushyiraho ingamba kugira ngo bahindure ibyo bajyanaga muri Amerika babijyane ahongaho”.
U Rwanda kandi rwiteguye gukomeza gutekereza uko nibiba ngombwa rwafasha inganda z’imyenda kujya ku isoko ryo muri Amerika.
Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje mu Rwanda, Tanzania na Uganda byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.