Nyuma yo kubyigana ubushishozi, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba gushyirwa mu bikorwa ako kanya. U Rwanda ruvuga ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Ku munsi w’ejo mu nama yamuhuje n’abaturage bahagarariye abandi mu gihugu, Perezida Kagame yavuze ko aza gufatirwa umwanzuro Ububiligi, asaba abanyarwanda kuza kwemera kwizirika umukanda.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohotse mu minota mike y’igicamunsi cyo kuri uyu Wa 17 Werurwe 2025, rigaragaza ko u Rwanda rwahaye amasaha 48 abadipolomate b’Ububiligi kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.
Iki cyemezo kandi kije gikurikira umwanzuro u Rwanda ruherutse gufata wo guhagarika ubufatanye n’Ububiligi mu by’iterambere muri gahunda y’u Rwanda y’imyaka 5 iri imbere, NST2 izageza 2029.



















