Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr. Biruta Vincent yatangaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukemura ibibazo hashakwa amahoro hagati y’u Rwanda na Congo ariko n’ikindi umuturanyi yakora rwiteguye.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ishusho y’umubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi byumwihariko Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni imvugo ikurikira iy’itangazo rya Congo riherutse gushyirwa hanze nyuma yuko ingabo z’u Rwanda zirashe ku ndege y’intambara ya Sukhoi-25 ya Congo ruyishinja kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya Gatatu.
Minisititi Dr. Biruta yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, ariko na rwo rukagaragariza iki Gihugu ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, ndetse rukerekana intandaro n’inkomoka y’abagize M23 bari kurwana na Congo, ko batandukanye n’abahungiye mu Rwanda kuko bo bagihari mu gice bacumbikiwemo.
Dr. Biruta yavuze ko umwaka ushize, ingabo za Congo FARDC zifatanyije na FDLR bakomeje gushotora u Rwanda, aho muri Werurwe barashe igisaru mu Kinigi mu Karere ka Musanze, u Rwanda rukamenyesha Congo, ikabasubiza ivuga ko bashakaga gusubiza M23 mu Rwanda yaturutse.
Ibintu ntibyarekeye aho kuko tariki 23 Gicurasi 2022, nanone bongeye kurasa ibisasu byinshi byanakomerekeje bamwe mu Banyarwanda bisenya n’ibikorwa byabo kimwe no ku ya 10 Kamena 2022 bakarasa ibindi bisasu.
Yakomeje agira ati, "No mu mezi atatu ashize kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022, hari indege eshatu za Congo zagiye zivogera ikirere cy’u Rwanda zirimo n’iherutse kuza muri iki Cyumweru, bikaba ngombwa ko ingabo z’u Rwana na zo zigira icyo zikora, zirasa iriya ndege yari yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, irangirika ariko ibasha gusubira mu kirere cya Congo muri Goma.”
Akomeza agira ati: "Ibi ni ibikorwa Leta ya Congo yagiye ikora igamije rwose gukurura u Rwanda muri iriya ntambara, impamvu babikoze ni bo babizi.”
Aha niho u Rwanda ruvuga ko inzira z’amahoro zose zageragejwe mu masezerano atandukanye bigaragara ko Congo yagiye iyatera utwatsi ahubwo yishakira intambara mu gihe u Rwanda rwifuza amahoro, ariko rutazarebera.
Ati: "riko ntabwo byatubuza no kwitegura kuko tutazi ibyo abandi bateganya kugira ngo bibaye ngomba ngo n’umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu na byo birindwe nkuko bikwiye.”
Abadepite bagaragaje ko bashyigikiye u Rwanda ku murongo rwihaye ariko basaba ko hatakomeza kureberwa hakorwa Jenoside muri Congo kandi u Rwanda ruzi ububi bwayo.




















