Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, u Rwanda rwakiriye abandi barimu 45 baje gufasha abo mu gihugu kumenya uko bigisha ururimi rw’igifaransa mu mashuri abanza, ayisumbuye no mu mashuri nderabarezi mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ni abarimu bafatwa nk’abakorerabushake, baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane w’Afurika, mu gice cy’Iburengerazuba, ahiganje ibihugu byakoronijwe n’Ubufaransa bikaba bikoresha urwo rurimo cyane mu myigishirize.
Ibyo bihugu ni Gabon, Côte d’Ivoire, RDC, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, u Burundi, Burkina Faso n’u Bufaransa buzakurikirana uko bikorwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko aba barimu bategerejweho umusanzu ukomeye, uzatuma Igifaransa kirushaho kumenyekana.
Yavuze ko kumenya ururimi rwa kabiri cyangwa urwa gatatu ku Banyarwanda ari amahirwe akomeye muri iki gihe Isi igenda itera imbere mu nzego zose by’umwihariko ku Rwanda rugenda rwihuza n’ibihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Kugira ngo uku kwihuza kugere ku musaruro bigomba kunyura no mu ikoreshwa neza ry’indimi z’amahanga. Ikoreshwa ry’indimi nyinshi si amahitamo ahubwo ni kimwe mu bikenewe n’igihugu cyose gikeneye gutera imbere mu buryo bwihuse kandi burambye.”
Nivine Khaled, Umuyobozi Mukuru mu Muryango OIF, ushinzwe ururimi rw’Igifaranga n’indi Mico itandukanye mu bihugu binyamuryango, yavuze ko iyi gahunda yaturutse ku gitekerezo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Madam Louise Mushikiwabo, akaba n’Umunyarwandakazi, washatse kuzamura ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa mu bihugu byabisabye ko rwatezwa imbere mu myigishirize mu mashuri asanzwe no mu mashuri nderabarezi kimwe no mu bigo bihugura abarezi.
Yagize ati, "Umuryango OIF mu bufatanye n’u Rwanda bafatanyije mu kiciro cya mbere hanyuma Ghana nayo izaza mu kiciro cya kabiri, hakazoherezwa abarimu 70 bahugura abandi mu Rwanda mu kiciro cya mbere n’icya kabiri. "
Yasobanuye ko usibye gufasha mu guhugura abarimu kwigisha ururimi rw’icyongereza, aba barimu bazanakora uburyo mu gihugu habaho uburyo bwo gukoresha igifaransa binyuze mu bindi bikorwa bazagiramo uruhare aho bagiye koherezwa gukorera hatandukanye.
Umwe mu barimu baturutse mu Burundi yatubwiye ko yabonye ayo mahirwe kuri internet agerageza kuyasaba ngo atange unusanzu we by’amahirwe baramutoranya akaba yizeye ko azatanga umusanzu we mu kuzamura imyigishirize y’igifaransa mu Rwanda.
Iki kiciro cy’abarimu 45 kije gikurikira abandi 25 bamaze imyaka 2 bakora ubwo bukorerabushake, u Rwanda rukaba rushima umusaruro gahunda irimo gutanga my kuzamura imyigishirize y’igifaransa ndetse n’imikoreshereze yacyo ku banyeshuri n’abarimu.
Bazajya my bigo 16 bitandukanye my gihugu, bakorane n’abarimu ndetse bagire uruhare mu kwigisha igifaransa.
Aya masezerano byanditse ko ari ay’umwaka umwe ariko yongererwa agaciro undi mwaka mu gihe bigaragara ko arimo gutanga umusaruro.



















