Leta y’u Rwanda iranyomoza ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igisirikare cy’u Rwanda RDF gifasha imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu duce twa Tshanzu na Runyoni.
Mu itangazo rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasubizaga iry’Umuvugizi w’intara ya Ruguru ya Congo, yavuze ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri.
Rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”
Yavuze ko amazina y’abo bagabo babiri yatangajwe n’Ingabo za Congo hamwe n’inzego z’ubutasi yigeze gukomozwaho mu biganiro byahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2022.
Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.”
Yongeyeho ati “ RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”
Guverineri Habitegeko yakomeje hari itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka, EJVM, rihuriweho n’u Rwanda na RDC ku buryo mu gihe habayeho ikibazo nk’iki ribikurikirana. Yasabye iryo tsinda gukora iperereza kuri ibyo birego bidafite ishingiro bishinjwa RDF.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.
Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.
















