Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

U Rwanda rwarashe indege ya Congo, nayo yamagana ibyashingiweho [Video]

Wednesday 25 January 2023
    Yasomwe na

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ku mupaka w’u Rwanda na Congo, humvikanye iraswa ry’indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya Congo bikozwe n’u Rwanda rwayishinjaga kuvogera ikirere cyarwo.

U Rwanda rwahise rusohora itangazo rimenyesha ko rwagashe ingamba zo kwirinda nyuma yo kubona indege ya Congo ivogera ikirere cyarwo ku nshuro ya Gatatu.

U Rwanda kandi rwaboneyeho kongera gusaba Congo guhagarika ubushotoranyi.

Congo nayo ntiyatinzemo kugaragaza aho ihagaze kuri icyo kibazo, isohora itangazo ryamagana ibyakozwe n’u Rwanda, ko ari igikorwa cy’ubushotoranyi bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda.

Congo yavuze ko "Iyo ndege y’intambara yatatswe mu gihe yari irimo gushaka kugwa ku kibuga mpuzamahanga cya Goma. Igisasu cy’u Rwanda cyayirashe irimo kuguruka mu kirere cya Congo. Ntiyigeze iguruka ngo ivogere ikirere cy’u Rwanda."

Guverinoma ya Congo yongeyeho ko "Uku kwataka indege ya Congo kuje kwiyongera ku kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bikozwe n’ingabo z’u Rwanda ahagana Kitchanga gisubizwayo ako kanya n’iingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Hagati aho byagaragaye ku mirongo y’ingabo z’u Rwanda zivuye mu Rwanda kugira ngo zihe ingufu ibirindiro bya Kibumba na Bwito mu bikorwa by’ubwicanyi."

Ibi byabaye mu gihe perezida Tshisekedi yanze kwitabira ubutumire bw’umuhuza wa Quatar washakaga guhuza Kagame na Tshisekedi ku bibazo biri mu karere k’Uburasiirazuba bwa Afurika by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo aho M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC. Ibi kandi bigatizwa umurindi nuko Congo ivuga ko M23 irimo gutizwa umurindi n’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru