Guverinoma y’u Rwanda yasabye Ubwongereza ibisobanuro ku ko mpamvu bwashingiyeho bufata umwanzuro wo gukumira abagenzi baruturutsemo rugategeka ko batemerewe kwinjira muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVI-19.
Tariki ya 28 Mutarama nibwo Ubwami bw’Ubwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa abahanyuze mu rugendo, batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.
Ubu Bwami bwavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku buryo bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Afurika y’Epfo.
Kugeza magingo aya u Rwanda ntiruratangaza ko ubwo bwoko bushya bwa Corona bwaba bwarageze mu gihugu cyangwa hafi yacyo.
Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.
Itangazo rishyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2021 rivuga ko ingamba rwashyizeho yaba mu “gupima, kugenzura, gukurikirana ababa barahuye n’abanduye, kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, kuvura ndetse no gutanga amakuru ku cyorezo” zoze zikorwa mu mucyo kandi himakajwe n’imikoranire n’izindi nzego.
Rikomeza rigira riti “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisaba ikizamini cya PCR cy’uko umuntu atanduye COVID-19 ku bagenzi bose bahaguruka hamwe n’abandi barunyuramo berekeje mu bindi bihugu.”
Rivuga kandi ko u Rwanda rutigeze rukumira abagenzi baturutse mu Bwongereza mu Ukuboza 2020 ubwo byatangazwaga ko habonetseyo ubwoko bushya bwa Covid-19.
U Rwanda kandi rusobanura ko ibihugu byashyizwe n’u Bwongereza kuri lisiti y’ibifite abaturage batemerewe gukorerayo ingendo, amakuru yabyo y’uburyo byitwaye mu guhangana n’iki cyorezo adatanga umucyo bishingiye kuri siyansi nk’impamvu yo kuba rwarakumiriwe.
Riti “Guverinoma y’u Rwanda itegereje kwakira ibisobanuro ku cyo Guverinoma y’u Bwongereza yagendeyeho ifata uyu mwanzuro.”
Ibihugu 33 nibyo u Bwongereza byashyize ku rutonde rw’ibyo abaturage babiturutsemo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza. Birimo 17 byo muri Afurika n’u Rwanda rurimo

















