Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

U Rwanda rwiyemeje kuba rwaranduye Sida mu 2030

Thursday 2 December 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko nyuma y’uko u Rwanda rugeze ku ntego ya 90 90 90 y’Ishami ry’Umuryango rishinzwe kurwanya Sida UNAIDS, ubu noneho rwihaye kugera ku ntego nshya yo kuzageza mu 2030 rwageze ku ntego ya 95 95 95.

Ibihugu byo ku isi byari byihaye intego yo kugera mu 2020 buri gihugu cyaramaze gusuzuma abantu benshi bashoboka, 90% by’abantu bafite virusi itera Sida bazi uko bahagaze, abo 90% banduye bafata imiti neza hanyuma nanone 90% bafite virusi nke mu maraso yabo ku kigero itabasha kugaragara nubwo bitavuze ko baba bayikize.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, ukaba kandi ari n’umwaka wa 40 icyorezo cya Sida kigaragaye mu Rwanda, ukaba n’umwaka wa 33 umunsi nkuwo wizihizwa mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti "Dufatanye Turandure SIDA"

Ku rwego rw’igihugu kwizihiza uwo muhango byabereye mu karere ka Nyagatare ku mpamvu yuko ubushakashatsi buheruka bwa Minisiteri y’ubuzima RPHIA 2018 bwagaragaje ko ubwandu bwunshi bwa virusi itera Sida mu ntara y’Iburasirazuba bwiganje mu karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje kuzageza mu 2030 rwarageze ku ntego nshya ya 95 95 95 ishimbura 90 90 90.

Yavuze ko kugeza ubu 86% by’abafite virusi ya HIV bazi uko bahagaze, 97% byabo bafata imiti neza ndetse 90% byabo bagabanyije virusi mu marasi yabo cyane.

Yakomeje agira ati “Uyu ni umwaka wo gutekereza ku ngamba nshya zo kurwanya Virusi itera Sida tugomba kuba twagezeho mu mwaka wa 2030 aho tugomba kuzishyira mu bikorwa kugira ngo u Rwanda ruzabe mu bihugu bya mbere ruzagera ku ntego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNAIDS ryashyizeho.

Izo ntego dushaka kugeraho ni izi, icya mbere turashaka ko abaturarwanda 95% bafite ubwandu bwa Sida bazaba bazi uko bahagaze, indi ngamba ni uko 95% by’abo bipimishije bagaragayeho ubwandu batangira gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, iya gatatu ari nayo ya nyuma abo 95% bari ku miti kubera ko dushaka ko bayinywa neza, tukayibagezaho no mu bihe bigoye tuvuyemo turifuza ko bitaba intandaro yo guta imiti, hagira icyababuza kuyikomeza neza, tugashaka rero ko tuguma ku gipimo cya 95% bakager aku gipimo washaka virusi ya HIV mu maraso yabo ntuyibone kubera ko yagabanutse cyane, nubwo baba badakize ariko ntibaba babasha kwanduza nk’uko bakanduza iyo baza kuba batari ku miti.”

Minisitiri yasobanuriye itangazamakuru ko kugera kuri iyo ntego atari inzozi cyane ko hari ntambwe nziza igihugu kimaze gutera mu rugamba rwo kurwanya Sida, ubu urugamba noneho rukana ari uwo kurandura Sida.

Ati “Twanahera ku ntambwe nziza tumaze gutera mu myaka isaga 25 tugeza serivisi zo kwirinda kwandura ndetse no kwita ku banduye mu gihugu hose, aho dufite abarwayi ibihumbi 200 bari ku miti; serivisi tuzitanga n’ahantu ha kure cyane henshi aho usanga nko mu bindi bihugu batabasha kugera ahantu kure nkaho.”

Yakomeje avuga ko imibare igihugu kimaze kugeraho ku ntego ya 90 90 90 aho 86% by’abafite virusi ya Sida bazi uko bahagaze mu mubiri wabo.

Ati “Kuva rero kuri iyo 86% kugera kuri 95% mu myaka 9 isigaye numva ari intego ishoboka, ni umuhigo dushobora kwesa. Abamaze kumenya ko banduye kubashyira ku miti nabyo birashoboka kuko imiti irahari, abagomba kuyitanga barahuguwe bari ahantu hose, ubukangurambaga burakorwa, abantu ntabwo banga kujya gufata imiti, ni imiti myiza, abamaze kuyifata ku gihe banifata neza nyuma y’igihe gito hagati y’amezi atandatu n’umwaka usanga ubwandu mu maraso bwagabanutse ku buryo no kububona tubabubona, uwo muntu iyo ashatse usanga nuwo bashakanye atamwanduza.”

Murasandonyi Alain, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rufite virusi itera Sida yatanze ubuhamya imbere y’imbaga ko amaranye imyaka 27 virusi itera Sida kuko yayivukanye wenyine mu bana avukana nabo ariko gufata neza imiti igabanya ubukana byatumye amaze icyo gihe cyose afite ubuzima bwiza kandi yumva imbere hari indi myaka myinshi nka 80 irenga kuko akomeje kwitwara neza yirinda kandi arinda n’abandi.

Yagize ati “Niba dufite ayo mahirwe yo kubona umuti ku buntu nta mpamvu nimwe ishobora gutuma utanywa umuti, oya! Niba ufite intego cyangwa icyo wifuza kugeraho uba ugomba gufata uwo muti wa buri munsi, iyo umuti utabaho ntabwo nari kuba mpagaze hano.”

Uyu musore yakomeje asaba urubyiruko bagenzi be bagize ibyago byo kwandura virusi ya Sida kwitwara neza bagafasha igihugu nabo bifasha kurandura vuba virusi itera Sida.

Kuri uyu munsi kandi hanatangijwe ubukangumbaga bw’amezi atatu azarangwamo ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu gihugu hose, hashimangirwa ko icyorezo cya Sida kigihari kandi abantu bashobora kukirinda ariko n’abanduye Leta yateganyije ibyabafasha bakagera ku gipimo cyatuma babaho bagakora imirimo yabo isanzwe bari mu buzima bwabo bwiza nk’ubusanzwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru