Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

U Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira binjiraga mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko

Thursday 14 April 2022
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zashyize umukono ku masezerano aho u Rwanda rwemera kwakira abimukira ibihumbi n’ibihumbi bajyaga binjirayo mu buryo butemewe n’amategeko bashakisha imibereho baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi byiganjemo ahari imvururu n’intambara.

Guverinoma y’u Bwongereza yari imaranye igihe ikibazo cy’abimukira bamaze kuyibana benshi bimukirayo buri mwaka kugeza ubwo yari itagishoboye kubakira uko bikwiye.

Minisitiri w’Intebe w’uBwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bwatoranyije u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero mu kwita ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi, rwamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga kubera amateka rufite mu kwakirana urugwiro abimukira no kubafasha kwisanga muri gahunda z’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Dufite icyizere gisesuye ko ubufatanye bushya tugiranye mu bijyanye no kwita ku bimukira bwubahiriza ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga, uretse ko tuniteguye guhangana n’uwazatujyana mu nkiko abirwanya.”

Ubwo hasinywaga aya masezerano, i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yavuze ko ubufatanye n’u Rwanda buje ari igisubizo gikomeye ku Bwongereza ndetse no ku bihumbi by’abimukira baburiraga ubuzima mu mazi bagerageza kwambuka umupaka rwihishwa bajya gukabya inzozi zabo.

Yagize ati; “Ubuzima bw’abantu buburira i Channel no mu Nyanja ya Mediterranea mu maboko y’abantu babi bagerageza kubambutsa bagiye kubacuruza. Uyu munsi twangiye gukorana n’ibihugu byiyemeje guhuriza hamwe mu bufatanye bwo gukemura ikibazo cy’abimukira no guharanira iterambere duhereye ku Rwanda.”

U Bwongereza buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu bumaze gutuza impunzi n’abimukira basaga ibihumbi 80, ndetse ko mu mwaka wa 2010 wonyine ngo bwatuje abarenga 6,500.

Abenshi muri izo mpunzi n’abimukira baturuka mu bihugu bya Syria, Afghanistan, Venezuela, Colombia, Pakistan, Iraq na Turikiya, ubu hakaba harimo kwiyongeraho impunzi zituruka mu gihugu cya Ukraine zahunze intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Mu byo u Rwanda rugomba gukorera izo mpunzi harimo kwirinda kubatuza mu bigo byihariye nk’uko byagendekeye abaturuka muri Libya, rugomba kandi kubafasha gushaka imirimo binyuze mu kubigisha imyuga inyuranye, ndetse rukita ku buzima n’umutekano wabo.

Bazaba mu Rwanda nk’abimukira cyangwa impunzi, bakaba bagomba kwemeza ko batazasubira mu Bwongereza, ariko ko bashobora guhitamo gutura mu Rwanda, gusubira mu gihugu bakomotsemo cyangwa gushaka ikindi bumva bishimiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko abo u Rwanda rugiye kwakira atari abantu bari bahisemo kuza mu Rwanda ahubwo ahubwo bari abimukira basanzwe ku butaka bw’u Bwongereza, ahubwo bagiye kuzashyirirwaho ibintu byose bituma baturiza mu Rwanda atari impunzi zishaka ubuhungiro kandi bazatura mu baturage b’igihugu atari nk’impunzi ngo bagenerwe inkambi yihariye.

Aya masezerano asinywe mu gihe umubare w’abantu bambuka banyuze mu mazi y’ahitwa Channel bikubye inshuro eshatu mu mwaka wa 2021 ugereranyije n’abari bambutse mu 2020. Imibare yakusanyijwe na BBC igaragaza ko mu mwaka ushize abambutse bageraga ku 28,500 aho muri bo 27 bapfuye bagerageza kwambuka mu kwezi k’ugushyingo 2021.

Iyi ni gahunda u Bwongereza bwageneye u Rwanda miliyoni 120 z’Amayero, asaga miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kunoza imibereho yabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru