Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

UKO AMASEZERANO YA ARUSHA YAVUTSE: (Inararibonye Tito Rutaremara)

Thursday 23 December 2021
    Yasomwe na

UKO AMASEZERANO YA ARUSHA YAVUTSE

Igice cya 1

Perezida Museveni yari yaremereye Perezida Habyarimana ko nta bantu bazatera Igihugu cye baturutse Uganda.

Taliki ya 01.10.1990 Inkotanyi zateye u Rwanda ziturutse Uganda, icyo gihe Museveni na Habyarimana ntabwo bari bahari bari New York mu Nama.

Kuri uwo munsi Mugisha Muntu wari Army Commander wa Uganda yabwiye Museveni kuri Phone ko abanyarwanda bateye u Rwanda.

Muri iryo joro Museveni ahamagara Habyarimana ajya ku mureba ngo baganire kuri icyo kibazo, Museveni yemerera Habyarimana gufungira amayira abanyarwanda bose bava Uganda ndetse yumvikana nawe ko abazajya bava mu Rwanda ko azajya abafata akabafunga.

Museveni yasabye Habyarimana ko abageze mu Rwanda yabarwanya gusa amubwira ko abagiye mu Rwanda ari indwanyi icyaba cyiza ari uko yakumvikana nabo.

Museveni avugisha Army commander we amusaba ko ahagarika Abanyarwanda bajyaga ku rugamba kandi hashakwe abayobozi babo bafungwe, uwo mwanzuro watumye Abanyarwanda batatanira hirya no hino bamwe barafungwa abandi barihisha.

Bucyeye Habyarimana arataha inama itarangiye aca mu Bubiligi no Bufaransa gusaba inkunga, ageze ku kibuga cy’indenge cy’ububiligi abanyamakuru bamubajije uwateye igihugu cye abasubiza ko ari Uganda.

Ibyo birakaza Museveni kuko Habyarimana yari yishe amasezerano bari bagiranye .

Museveni yahise asaba ko bambura Abanyarwanda imbunda n’imyenda ya gisirikare bya Uganda ubundi bakabareka bagataha iwabo.

Muri iyo ntambara abazayirwa, Ababiligi n’Abafaransa batabaye ingabo za Habyarimana baza kurwana barwanya Inkotanyi, Abazayirwa bagenda basahura bakagenda bikoreye ibyo basahuye ibinyamakuru byo ku isi birabyerekana.

Guverinoma y’Ababiligi yicyo gihe yarigizwe n’amashyaka 5, ishyaka rimwe ryasabye ko ingabo zabo ziva mu Rwanda ku ruhande Abazayirwa bariho bagaragaza ko mu gihe ingabo zabo zaba zitavuyeyo bava muri guverinoma.

Leta y’Ababiligi igira ubwoba ko byasenya Guverinoma yabo itangira gutekereza uko bakemura icyo kibazo.

Minisitiri w’Intebe (PM) , Minisitiri w’Ingabo (Defense Minister), n’Ububanyi Mpuzamahanga, Minister of Foreign Affairs b’Ababiligi bahise baza muri Afurika bakirwa na Tanzania bajya kureba Habyarimana na Museveni.

Perezida wa Tanzania ahamagara Perezida Habyarimana na Museveni bahurira Mwanza bumvikana ko intambara ihagarara ariko Habyarimana asabwa gahura n’uruhande rw’abamurwanyaga (Inkotanyi), ibyo byose nta cyabaye.

Uwo munsi abasilikare b’Abibiligi bahise bazinga utwabo barataha. Nkuko bongeye kurusiga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1991 Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA) nibwo winjiye mu kibazo nyuma yuko guhagarika intwaro byumvikanyweho Mwanza bitabaye, (cessez le feu).

Perezida Hassan Mwinyi wa Tanzania yongeye guhamagara Peresida Habyarimana na Museveni bahurira Zanzibar abamenyesha ko ikibazo cyegurirwe OUA ariko ari we wahawe inshingano zo gutumira abazitabira inama.

Hashize iminsi mike Perezida Ali Hassan Mwinyi ahamagaza ya nama irimo Perezida Habyarimana, Museveni, Buyoya, Umunyamabanga Mukuru wa (SG) wa OUA, Minisitiri w’Intebe (Prime minister) wa Zaire n’Uhagarariye impunzi (high commissioner for refugees) na za Ambasade ndetse n’abandi.

Ibyavuyemo mu nama

1. Hanzuwe ko impande zombi zumvikana uko hahagarikwa intwaro (cessez le feu ),

2. Humvikanye uko bazaganira ku gaharika no kurangiza intambara,

3. Humvikanye uko hazakemurwa ikibazo cy’impunzi,

4. Humvikanye uzabikurikirana ari we Mobutu.

Aha Amasezerano y’Arusha yaratangira

Ubutaha tuzagaruka kuri za Negotiations (imishyikirano) zo guhagarika intwaro, na negotiation z’amasezerano y’Arusha uko yagenze.

Ibiganiro Rutaremara anyuza ku rukuta rwe rwa Twitter.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru