Tuesday . 12 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

UMUTINGITO WISHE ABANTU 600 MURI AFGHANISTAN

Monday 1 September 2025
    Yasomwe na

Abantu nibura 600 nibo byamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito udasanzwe waraye wibasiye ibice by’uburasirazuba bwa Afghanistan nkuko byemejwe na Minisiteri y’Umutekano muri icyo gihugu.

Uyu mutingito bivugwa ko wabereye mu bujyakuzimu bureshya na Kilometero 8 wanagize ingaruka zikomeye ku murwa mukuru wa Pakistan; Islamabad ndetse n’uwa Afghanistan Kabul.


Imitingito ikomeje kwibasira Afghanistan ikanahitana abantu benshi

Nubwo abantu basaga 600 aribo bamaze kumenyekana nk’abahitanywe nuyu mutingito abagera kuri 1300 byamenyekanye ko aribo bakomeretse ndetse abenshi bakaba bari mu bitaro mu bice bitandukanye byo muri icyo gihugu.

Mu bice bigoye kugeramo bya Afghanistan niho uyu mutingito wagize ingaruka zihambaye kuko binagoye kumenya umubare wa nyawo w’abagwiriwe n’amazu bagifatiwe mu bice by’inkuta zabagwiriye.


Agace ka KUNAR kibasiwe cyane niyi mitingito (Foto: BBC)

Uyu mutingito wari ku kigero cya 6.0 Magnitude nkuko byemejwe n’abashakashatsi, ukaba wibasiwe cyane mu bice bya Kunar binaturanye cyane n’umupaka na Pakistan.

Si ubwa mbere Afghanistan ihuye n’imitingito ihambaye kuko mu myaka ishize intara za Kunar na Nangarhar zaribasiwe cyane bitewe n’imiterere yazo y’imisozi kandi abantu batuye mu buryo bushyira abahatuye mu kaga.

Mu myaka ibiri ishize imitingito imaze guhitana abantu barenga 2000 muri Afghanistan mu ntara za Herat na Paktika.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru