Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

USA: Umuforomo yahakanye icyaha cyo gufata ku ngufu umurwayi uherutse no kwibaruka

Wednesday 6 February 2019
    Yasomwe na

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuforomo yahakanye icyaha ashinjwa cyo gufata ku ngufu umugore warusanzwe urwariye kw’ivuriro akaba aherutse kwibaruka.

Nathan Sutherland w’imyaka 36 arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu yakoreye umurwayi.

Uwo mugore w’imyaka 29 amaze hafi imyaka 20 arwariye kw’ivuriro rya Hacienda HealthCare muri Leta ya Arizona. Yibarutse umwana w’umuhungu mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize.

Bafashe ibipimo by’amaraso, bizwi nka DNA bya Sutherland, basanze bihura n’ibyurwo ruhinja, uyu mugabo ahita ahagarikwa mu kazi k’ubuforomo yakoraga muri iri vuriro cya Hacienda kuva mu mwaka wa 2012..

Umwunganizi wa Sutherland, Dave Gregan, akaba yabwiye itangazamakuru ko yizeye y’uko ubucamanza buzakurikirana iki cyaha mu buryo butabogamye.
Yavuze ko umukiriya we Sutherland azisobanura kubyo aregwa, kandi ko ategura gushaka ikindi kigo kigenga kugira ngo gisubiremo ibipimo by’amaraso, DNA.

Uyu mugabo yongeye kumenyekana nyuma y’uko igipolisi gifatiye ingingo yo gufata ibipimo by’amaraso ADN ku bagabo bose bakora kuri iryo vuriro. Iyo ngingo ikaba yafashwe iyo nkuru y’umwana wahavukiye imaze kumenyekana.

Ivuriro ryafashe umwanzuro wo gupima DNA z’abakoze bose bahakora

Abakozi b’iryo vuriro aho uwo mutegarugori yari asanzwe arwariye ntibigeze bamenya ko yari afite inda, bakaba batunguwe no kubona afashwe n’ibise.

Umukuru w’igipolisi mu gaace ka Phoenix, Jeri Williams atangaza ko hashobora kuba hari n’abandi bakorewe ihohoterwa nkiryo, ariko ko bigoye kubimenya kubera abenshi muri bo badashobora kuvuga kubera ibibazo by’uburwayi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru