Mutungirehe Samuel
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN urwanya u Rwanda bafatiwe ku butaka bw’icyo gihugu kiyobowe na Gen. Evariste Ndayishimiye.
Ni umuhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi ku gice cy’akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda
Kuba mu Burundi hari abagize imitwe irwanya ubutegetsi bwu rwanda bigaragazwa n’ibintu byinshi birimo bamwe mu bagiye bafatwa ubu bari no kuburana mu nkiko zo mu Rwanda, bagiye biyemerera ko igisikare cy’u Burundi cyabateraga inkunga.
Mu rubanza rukomeye rwaregwagamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina wari umuterankunga w’imena w’uriya mutwe wa FLN, havuzwemo uburyo abari bayoboye iriya mitwe bagiye mu Burundi gushakirayo inkunga.
Uyu Paul Rusesabagira wari umuyobozi wa MRCD-FLN, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu gihe Callixte Sankara wari Umuvugizi w’uriya mutwe we yakatiwe gufungwa imyaka 20.
Gusa Igisirikare cy’u Burundi cyakunze kuvuga ko nta murwanyi n’umutwe uhungabanya u Rwanda uri ku butaka bwa kiriya gihugu.
Aba barwanyi ba FLN bafatiwe mu Burundi, bashyikirijwe u Rwanda nyuma y’uko u Rwanda na rwo rushyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED-Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Bariya barwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara bashyikirijwe u Burundi tariki 30 Nyakanga 2021, bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaguru.


















