Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uburusiya bugeze mu mujyi wa Kharkiv, umujyi wa kabiri mu gihugu

Sunday 27 February 2022
    Yasomwe na

Mu mugambi wo gushaka gupfukamisha no kubuza uburenganzira n’ubusugire igihugu gituranyi cya Ukraine, Ingabo z’Uburusiya zinjiye mu mujyi wa Kharkiv, ukaba uwa kabiri munini mu gihugu nyuma y’Umurwa Mukuru Kiev.

Ni intambara ikomeye Uburusiya bwashoje kuri Ukraine nyuma yuko ishatse kujya mu Muryango w’Ubutabazi wa OTAN, bwanga ko ingabo zawo zagira ibirindiro hafi n’Uburusiya.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv, Oleg Sinegubov, yemeje ko ubu harimo kubera imirwano ikomeye.

Yasabye abaturage kuguma mu nzu zabo, kubera ko ingabo z’u Burusiya zageze mu mujyi rwagati.

Yabwiye AFP ati “Ntimuve mu bwihisho bwanyu! Ingabo za Ukraine zirimo gukuraho umwanzi. Abasivili barasabwa kwirinda kujya mu mihanda.”

Ibiro bya Perezida Volodymyr Zelenskyy byatangaje ko muri uyu mujyi ingabo z’u Burusiya zaturikije impombo nini itwara gaz, ku buryo hari ubwoba ko bishobora guteza imyotsi yahungabanya byinshi ku bidukikije bidasize n’ikiremwamuntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru