Ubushinwa bwaje ku isonga mu bihugu bifite imigabo n’imigambi mishya yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Byatangarijwe mu nama y’ahuje abayobozi batandukanye ku ngingo z’itandukanye iri kubera i New York.
Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yagejeje ijambo rye ku bitabiriye iyi nama binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri videwo aho yarari i Beijing, yatangaje ko Ubushinwa buzagabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero kiri hagati ya 7% na 10% bitarenze umwaka wa 2035.
Ni ubwa mbere iki gihugu kiyoboye isi mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere kigaragaza intambwe nkiyi mu kugira uruhare kwigabanyuka ry’ibyuka bihumanya ikirere, nk’uko byari bisanzwe. Icyakora, impuguke mu byikirere zavuze ko iki gipimo kiri hasi ugereranyije n’ibyifuzo n’icyizere abantu bari bafite.
Mu rwego rwo kongera imbaraga zitangiza ibidukikije, Perezida Xi yatangaje ko Ubushinwa buzakuba inshuro esheshatu ubushobozi bw’ingufu zituruka ku muyaga no ku mirasire y’izuba ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2020. Ibi bizatuma ingufu zidaturuka ku binyabutabire zigira uruhare rugera kuri 30% mu ikoreshwa ry’ingufu mu gihugu.
Perezida Xi yanakanguriye ibihugu bikize, by’umwihariko ibyo mu Burengerazuba, kugira uruhare rufatika mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Nubwo atigeze atunga agatoki igihugu runaka, yavuze amagambo agaragaza kunenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuburyo yitwaye mu gihe yateshukaga ku masezerano ya Paris ajyanye no kurengera ibidukikije.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Amerika agaragaje imvugo ininura ibindi bihugu ,avuga ko ari ubutekamutwe bukorwa muguhangana n’imihindagurikire y’ikirere ,ubwo yari mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Inama y’abayobozi ku mihindagurikire y’ikirere yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye, ariko bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye ntibayitabiriye cyangwa ngo bohereze intumwa zihagarariye igihugu cyabo, ibintu byateje impaka mu ruhando mpuzamahanga.





















