Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ubushita bw’Inkende bwageze mu Rwanda

Friday 26 July 2024
    Yasomwe na

Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 30 banduye indwara y’ubushita bw’inkende bita mPox cyangwa monkey pox bagaragaye mu Rwanda.

Byatangajwe na Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

Abo bantu byagaragaye ko bari basanzwe bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iyo ndwara yari imaze iminsi igaragara.

RBC ivuga ko iriya ndwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uwayanduye, mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, gusuhuzanya no mu bundi buryo.

Abo yafashe bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, ibyo biheri bifata mu maso, mu biganza no mu maguru.

Ubwo kandi ni ko umurwayi aba ababara umutwe, ababara mu ngingo, ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera amasazi.

Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibyo bimenyetso kandi abantu bakongera kugira gukaraba intoki akamenyero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru