Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) kiraburira abacuruzi b’inyongeramusaruro bataramenya uburyo bwo kubika neza imiti bakoresha mu buhinzi ko ishobora guhitana ubuzima bwabo.
Ibi byagarutsweho mu nama bakomeje kugirana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, abagoronome b’imirenge ndetse n’abahinzi mu bukangurambaga bakomeje gukorera hirya no hino mu turere tw’u Rwanda.
Umukozi w’ikigo RICA, ushinzwe Ubugenzuzi bw’ibihingwa n’ahacururizwa imiti n’amafumbire bikoreshwa mu buhinzi, Harerimana Jean Claude, yabagiriye inama yo kwitwararika mu gihe barimo gukoresha iyi miti.
Yagize ati: "Hagomba kubaho gushishoza mu imiti mukoresha, mugashyira ibipfunyika ahabugenewe kuko hari aho usanga inzu icururizwamo imiti ariyo bararamo; ugasanga bamwe barimo kunywera mu nzu y’imiti, ibi bishobora kubakururira akaga gakomeye. Abacuruzi b’inyongeramusaruro mukwiye kwirinda ibi bintu kuko bitemewe."
Harerimana akomeza ashishikariza abahinzi kujya bita cyane ku gukusanya amasashi cyangwa amacupa yavuyemo imiti kugira ngo hatagira umwana ushobora kubitoragura akaba yashyiramo amazi akayanywa bikamwangiriza.
Bamwe mu bacuruzi b’izo nyongeramusaruro baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko izo mpungenge zihari, aho usanga bamwe bakivanga imiti yica udusimba n’ibindi biribwa.
Twagirimana Thacien wo mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Rulindo mu murenge wa Cyungo asaba ko bahabwa amahugurwa kenshi kugira bigishwe imikoreshereze y’imiti yica udusimba.
Yagize ati: "Mu byukuri abenshi ntibaramenya ko iyi miti babika mu butike yabica, hamwe na hamwe usanga banararana nayo mu cyumba, mbese natwe tumaze gusobanurirwa ariko hari benshi batarahabwa amahugurwa, bakwiye kumenya ko kuvanga imiti n’ibiribwa bitemewe."
Undi muhinzi witwa Mukarubuga Grace witabiriye iyi nama wo mu karere ka Gakenke yagize ati: "Usanga abantu bacuruza ifumbire n’imiti bakibivanga n’ibiribwa, gusa hari indwara z’ubuhumekero umuntu ajya arwara akayoberwa ibyo ari byo ariko tweretswe ko kenshi iyi miti ariyo ibitera ahanini; gusa ubu tugiye gukora ubukangurambaga iwacu aho dutuye.
Ni ikibazo gikomeje guteza impagarara mu bahinzi, ndetse benshi bakomeza bagaragaza ko batari bazi ko gusiga ibipfunyika mu mirima bitari byemewe.
Umukozi w’ikigo ( RICA) witwa Harerimana Jean Claude ushinzwe Ubugenzuzi bw’ibihingwa n’ahacururizwa imiti n’amafumbire bikoreshwa mu buhinzi yagiriye inama abitabiriye iyi nama , aho yabasabye kwitwararika mu gihe barimo gukoresha iyi miti.
Yagize ati:" Hagomba kubaho gushishoza imiti mukoresha , mugashyira ibipfunyika ahabugenewe , kuko hari aho usanga inzu icururuzwamo imiti ariyo bararamo , ugasanga hamwe barimo kunywera mu nzu y’imiti , ibi bishobora kubakururira akaga gakomeye , abacuruzi b’inyongeramusaruro mukwiye kwirinda ibi bintu kuko bitemewe."
Ni ubukangurambaga bukomeje gukorwa mu gihugu hose, bwatangiriye mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu rwego rwo kubashishikariza gutandukanya imibikire y’imiti n’ibirirwa, mu rwego rwo kwirinda ko habaho ingaruka zaterwa n’iyi miti.




















