Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yarasiwe mu birori yari arimo mu mujyi wa Nara. Umuyobozi wa Tokyo niwe wavuze ko ubu ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu kuko amerewe nabi cyane.
Uyu wahoze ari minisiri w’intebe kuri ubu yari afite imyaka 67. Gusa yarasiwe mubirori muruhame aho kuko yahise yikubita hasi nyuma yo kuraswa amasasu 2 nk’uko BBC ibivuga.
Umunyamabanga mukuru wa guverinoma yavuze igihe yarasiwe anamaganira kure icyo gikorwa cyabayeho akita icya kinyamanswa .
Yagize ati “ uwahoze ari minisitiri w’intebe , Abe yarashwe ahagana 11:30 a.m mu mujyi wa Nara, umugabo ukekwaho kumurasa ubu bamugejeje muri gereza. Gusa ubu amakuru y’ubuzima bwa Abe ntabwo azwi”.
Yakomeje anenga cyane ubu bugizi bwa nabi bwabayeho aho yavuze ati “ ku mpamvu iyo ariyo yose igikorwa nk’iki cya kinyamanswa ntigikwiye kwihanganirwa kandi turacyamaganye”.
Gusa ngo ababibonye bavuze ko babonye umugabo afite imbunda nini.
Uwabonye igitero cyagabwe kuri Shinzo Abe yavuze ko yabonye uwamurashe yirukankana imbunda agahita arekura isasu rikamufata agahita agwa.




















