Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ubwenge umwana agira abukomora kuri nyina!!!

Monday 5 November 2018
    Yasomwe na

Yanditswe na: Olive MUKAHIRWA

Ikibazo cy’aho ubwenge umwana agira buturuka cyakomeje kwibazwaho n’abatari bake muri iyi si, bisunikira abashakashatsi kubikoraho ubucukumbuzi.

Hari ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwemeza ko ubwenge bw’umwana buturuka ku babyeyi be, ariko ubushakashatsi busobanutse bwemeje ko ubwo bwenge umwana abukura by’umwihariko kuri nyina kubera uturemangingo tw’isano iba iri hagati y’umwana na nyina. Iyo sano ikaba ibitse amakuru yose mu bushobozi bw’ubwonko bwa nyina w’umwana.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amatsinda 2 atandukanye y’imbeba. Itsinda rimwe ryatewemo uturemangingo tw’isano twakuwe mu mbeba z’ingore irindi tsinda riterwamo uturemangingo tw’isano twakuwe mu mbeba z’ingabo.

Imbeba zatewemo uturemangingo twakuwe mu mbeba z’ingore nyuma y’igihe cyagenwe zasanganywe ikimero gito, ingufu nke z’umubiri n’ubwenge bwagutse. Izatewemo uturemangingo tw’ingabo zasanganywe ikimero kinini, imbaraga nyinshi n’ubwenge butagutse. Ibyo byatumye abashakashatsi basuzuma ubwenge bw’ayo matsinda abiri atandukanye y’imbeba.

Nyuma y’ubushakashatsi, umunyamerika Robert Lehrke yanditse igitabo yise : “Sex Linkage of intelligence”asobanuriramo birambuye uko uturemangingo dutanga ubwenge mu buryo busumbana hagendewe ku gitsina cy’ikinyabuzima cyafatiwe uturemangingo.

Cyakora nabwo uyu mushakashatsi avuga ko ibyo basuzumye bidahura 100% ahubwo ngo 45-55% nibyo byemezwa n’ubushakashatsi. Ibyo abisobanura avuga ko hari n’aho basanze umugore agira ubwenge buke ariko umwana we akagira bwinshi, abukuye kuri se cyangwa se ugasanga utabasha gusobanura aho uwo mwana yakuye ubwo bwenge kuko na se umubyara nawe nta bwenge bwinshi aba agaragaza. Ibyo akabivugaho ko “ Nubwo hari ibyo ubuhanga bugaragaza ariko byose bigengwa n’Imana yonyine irema umuntu”.

Ubwo bwenge buvugwa bwapimiwe:
1. Ku ndangagaciro z’umwana: Umuhate, ikinyabupfura, ubushobozi.
2. Kwigira: Kwifatira ibyemezo byiza bisobanutse kandi ku gihe.
3. Kwigirira icyizere: kwikemurira ibibazo no kwikura mu bigeragezo.
4. Kubana n’abandi: Kubaha ababyeyi n’abandi bantu muri rusange.

Yanditswe na: Olive MUKAHIRWA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru