Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uganda: Bobi Wine ati ’narashwe’, Polisi iti ni ’ugutsikira’

Wednesday 4 September 2024
    Yasomwe na

Umuhanzi, mu yindi sura Umunyapolitiki ufite n’ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni Robert Chagukanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko yarashwe ku maguru n’igipolisi cya Uganda mu gihe cyo cyabiteye utwatsi kikavuga ko yatsikiye agakomereka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 nibwo Bobi Wine yari avuye muri Bulindo Uganda aho yari yagiye kureba umwe mu ba nyamategeko, Musisi George mu birori bye, polisi n’ingabo ziyobowe na Twesigye bazenguruka imodoka yabo ya VIGO batangira kurekura urufaya Rwa masasu n’imyuka iryana mu maso (Teargas) havamo Bobi Wine yakomeretse ahita yihutira gutangaza ko yarashwe ukuguru.

Bibi wine nk’umwe muri bari target yarashwe mu kaguru Ubu arimo kwitabwaho n’itsinda ry’abaganga ku bitaro bya Nsambya.

Ikinyamakuru NTV cya Uganda cyerekanye Video cyafashe ubwo Bobi Wine yakurwaga na polisi ikubagahu mu modoka yarimo, bigaragara ko avamo atwawe mu maboko, akaguru kakomeretse atabasha kwigenza ari nako atanga ubwega ngo Isi irebe ibyo ari gukorerwa.

Musisi yavuze ko na mbere yuko Bobi wine agera aho yarasiwe na Polisi umuhanda mukuru yari kunyuramo wari wafunzwe. Yongeyeho ko nk’uko bisanzwe ko abaturage nakunda Umunyapolitiki wabo akaba n’umuhanzi bihebeye nashakaga kuza kumusuhuza mu rugwiro rwabo, nawe kandi ashaka kuhasuhuza bitera uwo muvundo.

George Musisi, uwo Bobi Wine yari yagiye kwitabira ibirori bye, yabwiye NTV ko yabonye ibyanditse mu itangazo rya Polisi abona huzuyemo ibinyoma.

Yasobanuye ko Polisi yamubeshyeye ko mu rugo iwe yari yakoresheje ibyabahuje nk’abanyapolitiki ngo nyamara byari ibirori byahuje abantu baterenze n’ijana kandi ibirori byarangiye neza, ahubwo akibaza ukuntu barinze kwitwaza inyuma biryana mu maso n’ingabo kabuhariwe kuri Bobi Wine washakaga kwishimana n’abafana be ku muhanda.

Ibya Polisi na Robert Kyagulanyi, AKA Bobi Wine ntibyarangiriye aho gusa kuko ubwo yagezwaga kwa muganga ngo yotabweho kuri icyo gikomere ku kaguru Polisi yohereje itsinda ry’abapolisi bafite ibikoresho biremereye ngo bigote ibitaro, ndetse n’umumotari unyuze mu nzira zinyura ku bitaro ari kubanza gusakwa bihagije ngo bamenye icyo bamushakaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru