Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Uganda: Stella Nyanzi yakatiwe igifungo cy’amazi 18 azira gutuka Perezida

Friday 2 August 2019
    Yasomwe na

Urukiko rw’i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise akora ibikorwa byo kwiyambika ubusa mu rukiko.

Ejo ku wa kane, Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.

Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano uyu munsi ku wa gatanu, madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk’uko bongo.5 dukesha inkuru ibivuga
Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu mwanzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwandika kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Source/Bongo5.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru