Umugabo witwa Benjamin Agaba yatunguye abarinzi bo ku Ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Uganda yitwikira imbere yabo atangira kugurumana barana no kumuzimya atarahasiga ubuzima.
Igitangazamakuru cy’igihugu NTV cyanditse ko Agaba yabikoze bitewe nuko ishyaka arimo riri ku butegetsi rya NRM ko nta nkunga n’imwe yigeze abona iriturutsemo, (nk’umwe mu barifashije muri byinshi baziranyeho).
Afite kandi n’agahinda yatewe nuko umutungo we watwawe mu maherere n’umwe mu bashyigikiye NUP. Ibi ngo byatumye umubyeyi we asigara atagira aho akinga umusaya bitewe nuko bazizwa ko binjiye muri iri shyaka.
Agaba avuga ko yasabye ubufasha ku biro by’ishyaka ryicaje Museveni ku butegetsi imyaka igiye kuba 40 amara umwaka ajyayo ariko abura n’uwamwumva.





















