Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Uganda: Urukingo rwa COVID-19 rusize ababyeyi mu bwingunge

Friday 17 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe NIMUGIRE Fidelia

Ababeyi bo mu gihugu cya Uganda baratabariza abana babo barimo gukingirwa covid-19 ku gahato bikabasigira uburwayi bukomeye, bamwe mu banyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo byo muri icyo gihugu bakingiwe ababyeyi babo batabimenyeshejwe none barimo guhura n’ibibazo bukomeye, babavuza bibagoye cyane bikaba bishinjwa abayobozi b’ikigo n’inzego z’ubuzima kutamenyesha ababyeyi.

Umwe mu babyeyi barerera kuri kimwe mu bigo byigisha bicumbikira abanyeshuri witwa Nuwagaba yagize ati, "Natonganye n’abayobozi nkimara kumenya ko bankingiriye umwana batamenyesheje kuko asigaye afite ikibazo mu gutwi kubera urwo rukingo".

Yakomeje avuga ko umuhungu we w’imyaka 10 yakingiwe atagejeje ku myaka y’ubukure kuko batigeze bamenyesha umubyeyi uwo ari we wese, none byamugizeho ingaruka bamugumana no ku ishuri kandi arwaye.

Nubwo Mr. Nuwagaba yitotomba ku byabaye ku muhungu we Joshua Agaba w’imyaka 10 si we wenyine kuko na Mathias Nsubuga yavuze ko nawe umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Rachel Namiiro yagizweho ingaruka na ruriya rukingo rwitwa Pfizer yafashe mu Gushyingo 2021 mu kigo nderabuzima cya mutagatifu Monica Birongo mu karere ka kalungu atabyemeranyijeho na se.

Yagize ati, "Nyuma yo gufata urukingo yatangite kujya acika intege kandi akarwara umutwe bisanzwe. Nagiye mu bitaro bya Mengo bansaba gukora scan yo ku bwonko (CT) kugirango menye ikibazo afite."

Yavuze ko byatewe n’urwo rukingo yahaweke kandi ko amasomo y’umukobwa we yahungabanye.

Uhagarariye abarimu muri icyo kigo Mr Ray Ankunda we abishinja ibitaro by’akarere aho yagize ati, "Isinda ry’abashinzwe ubuzima mu karere baraje batubwira ko bashaka gukingira abana bari hejuru y’imyaka 12, ntamwanya na muto twabonye wo kubwira ababyeyi babo".

Yakomeje agira ati, "Naragiye mbwira abanyeshuri ngo abafite guhera ku myaka 12 baze babakingire ahubwo uwo mwana we ntiyigeze akurikiza ibyo nababwiye".

Minisiteri y’ubuzima yo ivuga ko abashinzwe ubuzima bahuguwe ku bagomba gufata urukingo cyangwa gukingirwa n’ubwoko bw’inkingo bwihariye.

Dr. Sadic Byamugisha ushinzwe ubuzima muri Mitooma ahakana ayo makuru, avuga ko bateganyaga gutangira gukingira abana bari hagati y’imyaka 12-17 mu kumweru gishize.

Yagize ati, "Ibyo simbizi kuko twakiriye inkingo z’abana uyu munsi. Tuzatangira gukingira kuri 21 Kamena. Turacyategereje amabwiriza azatangwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko turacyateganya guhera hariya muri biriya bice ndetse n’amashuri mu gihe ababyeyi babizi kandi babishaka". Niko yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

Dr.Jane Ruth Aceng minisiteri w’ubuzima we ejo yavuze ko igihungu gifite inkingo za Pfizer z’abana bafite guhera ku myaka 12-17, ariko batarabona iz’ab’imyaka 5-11.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru