Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abantu bane bapfiriye mu gitero cya drone cyagabwe kuri gariyamoshi yari itwaye abagenzi barenga 200 mu mujyi wa Kharkiv, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, ku wa kabiri.
Ibiro by’umushinjacyaha byavuze ko hamaze kuboneka imirambo itanu, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abatabazi basanze imirambo ine y’abantu bishwe hamwe n’ibice by’imirambo mu gariyamoshi itwara abagenzi.
Iyi minisiteri yasobanuye ko umubare nyawo w’abaguye muri icyo gitero uzamenyekana neza nyuma y’iperereza ririmo gukorwa.
Nk’uko inzego z’umutekano zibivuga, icyo gitero cyagabwe n’ingabo z’u Burusiya hakoreshejwe drone eshatu zo mu bwoko bwa Gere-2.
Gariyamoshi yibasiwe izwi ku murongo wa “Chop – Lviv – Kharkiv – Barvinkove”, yari iri hafi y’umudugudu wa Yazykove mu karere ka Barvinkove.
Hari n’ikindi gitero cya drone z’u Burusiya cyagabwe hafi y’aho gariyamoshi yari iri, bituma igongana n’indi gariyamoshi bityo hakaba inkongi y’umuriro.
Uburusiya ntacyo buratangaza kuri ibi birego.
Mu mezi aheruka, Moscou yakajije ibitero bya drone na misile bigamije ibikorwa remezo by’ingufu n’ubwikorezi bya Ukraine, mu gihe iki gihugu kiri mu bihe bikomeye by’itumba ridasanzwe.
Chadadi Habimana




















