Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umubare w’abagore wagabanutse mu nteko shingamategeko

Thursday 6 September 2018
    Yasomwe na

Umubare w’abagore muri manda nshya y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, wagabanutse ugereranyije na manda icyuye igihe, aho bavuye kuri 63.7% baba 61.25%.

Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe wari uyobowe na Donatille Mukabalisa wo muri PL, wari ufite akarusho ku Isi ko kugira umubare munini w’abagore. Mu badepite 80, abagabo bari 29 mu gihe abagore bari 51, bangana na 63, 7%.

Ugendeye ku byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku ntebe amashyaka yegukanye mu matora yo kuwa 2 kugeza kuwa 4 Nzeri 2018, bigaragara ko Umutwe w’Abadepite uzaba urimo abagore 49 n’abagabo 31.

FPR Inkotanyi ariyo yabonye imyanya myishi mu nteko ingana 40 mu gihe abagore baye 19 abagabo 21
Muri batanu ba PSD harimo abagore babiri. Abo ni Nyirahirwa Veneranda Rutayisire Georgette.

Muri bane b’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) babonye imyanya, abagore ni babiri; aribo Mukabalisa Donatille uriyobora na Mukayijore Suzanne.

Mu mashyaka mashya yinjiye bwa mbere mu Nteko, PS Imberakuri rifitemo umugore umwe ari nawe uriyobora, Mukabunani Christine; Green Party bose ni abagabo uko ari babiri.

Ku badepite bazahagararira urubyiruko, umwe ni umugore ari we Maniriho Clarisse.
Bisobanuye ko mu mitwe ya polotike hajemo abagore 25, baziyongeraho 24 bahagarariye abagore bangana na 30% bose hamwe 49

Muri buri Ntara havomo abagore bahagarariye abandi mu nteko, bagena umubare bitewe n’abaturage bahatuye,intara y’iburasira zuba ni 6 n’iburengerazuba nabo ni 6 na majyepfo ni 6 mu gihe amajyaruguru ari 4 umugi wa Kigali ni 2 bakangana na 30%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru