Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kenya: Umugore w’umukristo wari warahunze Somaliya yakubiswe anafatwa ku ngufu.

Thursday 14 February 2019
    Yasomwe na

Umugore w’umunyasomaliya wari warahungiye muri Kenya yafatiwe ku ngufu n’abayisilamu b’abanyasomaliya muri iki gihugu. Abisilamu b’abanyasomalia bakubise uyu mubyeyi w’abana bane ukwezi gushize, batangiye kumwohereza ubutumwa bwo kumutera ubwoba aho acumbikiwe mu nkambi y’impunzi muri Kenya.

Amakuru dukesha urubuga Morning Star News avuga ko uyu mugore- utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yahoze ari umuyisilamu akibana n’umugabo we muri Somalia. Muri Gashyantare 2016, yajyanye n’abana be bane mu nkambi y’impunzi ya Dadaab yegereye umupaka wa Somalia, ariko umugabo we asigara muri Somalia.

Nyuma y’umwaka umwe, yaje kwizera Umwami Yesu mu ibanga kugeza ubwo abayisilamu b’abanyasomaliya bamubonye avuye mu rusengero ku rusengero rw’i Dadaab muri Kenya nuko bamutera ubwoba.

Bati:“Twamenye ko wahindutse umukristo ndetse umwe muri twe yakubonye usohoka mu rusengero ku cyumweru. Nukomeza kujya mu rusengero, bidatinze tuzaza duhiga umutwe wawe.”

Mu rwego rwo gukiza amagara ye, uyu mugore yahungiye mu kandi gace kegeranye n’ako yari atuyemo ariko avuga ko byasaga nk’aho akurikirwa rwihishwa kuko n’abana be bose bari bahindutse abakristo.

Muri uyu mwaka ku wa 2 Mutarama, abagabo bane b’abanyasomaliya bo mu idini ya Islam baje gutera urugo rwe nkuko uyu mugore akomeza abivuga.

Ati:“Narakubiswe ndetse nanafatwa ku ngufu n’abagabo bane, bananyihanangiriza kutazagira icyo mvuga. Ubwo basohokaga mu nzu mu ma saa saba za nijoro, umwe muri bo yaravuze ati, ‘Tuba twakwishe kubwo kuba igitutsi kuri Islam uba umukristo, ariko twakugiriye impuhwe kuko uri umugore utabana n’umugabo kandi ntuzigere utangaza amazina yacu.’”

Itorero rya Dadaab ryatangaje ko uyu mugore akeneye ubufasha bwihutirwa ku bijyanye n’ihungabana ndetse ryongeraho, “Twebwe nk’itorero rya Dadaab dukeneye amasengesho n’ubufasha kubw’abakristo bacu batotezwa.

Itegeko ryo muri Somalia rivuga ko Islam ari ryo dini ryemewe mu gihugu ndetse rikihanangiriza ikwirakwiza ry’irindi dini iryo ari ryo ryose. Iri tegeko risaba kandi ko andi mategeko yose agendera ku mahame ya sharia (Itegegeko ry’idini ya Islam), nta n’umwe uvuyemo ndetse n’abatari abisilamu.

Somalia yaje ku mwanya wa 3 mu bihugu bigoye cyane guturamo uri umukristo ku rutonde rwa 2019 rwakozwe n’umuryango Open Doors. Igihugu cya Kenya cyo kiza ku mwanya wa 40.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru