Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuhanda ujya Sake wafunzwe

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Urupfu rw’Umusivile rwatumye abaturage birara mu muhanda bahangana n’abashinzwe umutekano mu gace ka Mugunga bafunga umuhanda ujya Sake Uba Goma.

Iyi myigaragambyo yasembuwe n’iyicwa ry’umusivili wishwe n’abagabo bambaye imyenda y’igisirikare cya RD Congo ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2024.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe abaturage n’abahunze imirwano ya M23 na FARDC bo mu nkambi ya CBCA nabo bazindukiye mu myigaragambyo ikaze.

Abo baturage n’abahunze imirwano bavuga ko bakomeje kwicwa no kugirirwa nabi n’igisirikare cya Leta na Wazalendo.

Muri iyo myigaragambyo mu burakari bwinshi bahagaritse urujya n’uruza ku muhanda Goma-Sake.

Umwe mu bigaragambya yagize ati: ”Ubu bwicanyi bugomba guhagarara, ntidushobora guhangana n’inzara ngo hiyongereho n’ubu bwicanyi.”

Kugeza ubu abantu babiri nibo bamaze kumenyekana ko baguye muri ubwo bugizi bwa nabi bwaherekejwe n’iyo myigaragambyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru