Mu mugoroba wo ku wa Kane nibwo R Kelly yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza afungirwa mu Mujyi wa Chicago akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.
Ku wa gatanu yagaragaye imbere y’urukiko ariko umucamanza ntiyafata icyemezo, niba yajya gufungirwa i New York naho bafite ibyo bamukurikiranyeho.
Uyu mugabo w’imyaka 52, ari gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bwa leta ya New York na Illinois, bwatangaje kuri uyu wa gatanu ibyaha byose ashinjwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu 1998 yifashe amashusho ari gusambanya abana bane b’abakobwa batari bafite imyaka 18.
Aya mashusho yaje kuyabura mu 2001 yishyura ibihumbi byinshi by’amadorali kugira ngo yongere ayasubirane.
Ashinjwa kandi ko we n’uwahoze ari Umujyanama we Derrel McDavid mu 2002 bafashije umwana n’ababyeyi be gucika ubutabera kugira ngo badakorwaho iperereza.
Ngo yabahaye impano zitandukanye zirimo imodoka, amafaranga kugira ngo batazemera ko yasambanyije uyu mwana.
Ikirego cyo muri Leta ya Illinois gikubiyemo ibyaha by’ubugambanyi mu kwakira amashusho y’urukozasoni, kwakira amashusho y’urukozasoni, gukora amashusho y’urukozasoni y’abana, gukoresha abana bato imibonano mpuzabitsina n’ubugambanyi mu kwihisha ubutabera.
Ikigero cyo muri New York gikubiyemo ibyaha byo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina abana, gushimuta, gukoresha imirimo y’agahato no gucuruza abagore muri Leta za Illinois, Connecticut, California na New York.
Ubushinjacyaha bwemeza ko hari umukobwa umwe yateye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abifashijwemo n’ikipe yamufashaga mu muziki ngo aba bakobwa bajyaga bamusanga mu mijyi yakoreragamo ibitaramo, akabafungirana mu byumba.
Ntibari bemerewe kugira ikintu na kimwe bakora atabahaye uburengenzira ndetse yari yarabategetse kujya bamwita “se” ku buryo yageze n’aho abasaba kutazongera kuvugana n’abo mu miryango yabo cyangwa inshuti.
Umukobwa witwa Jocelyn Savage abo mu muryango we bavuga ko bamuheruka mu 2016, bakaba basaba ko R Kelly yatangaza aho ari.
Uwari umujyanama wa R Kelly we ashinjwa icyaha cyo kwakira amashusho y’urukozasoni, ubugambanyi mu kwakira amashusho y’urukozasoni n’ubugambanyi mu gucika ubutabera.
Umuntu wiswe B mu 2008 yatangaje ko afite amashusho ya R Kelly ari gusambanya abakobwa bahita bamwishyura ibihumbi $170 kugira ngo abireke.
R Kelly n’uwari umujyanama we bashinjwa ko bishyuye umwe mu bakobwa bagaragaraga muri aya mashusho kugira ngo azatange ubuhamya bw’ibinyoma mu butabera.
Undi mukobwa wari ufite amashusho ari gusambana na R Kelly yishyuwe ibihumbi $250 kugira ngo ayamusubize.
Undi wakoranaga na R Kelly ushinjwa ubugambanyi mu kwakira amashusho y’urukozasoni azagezwa imbere y’urukiko tariki 19 Nyakanga 2019.
Ibi byaha R Kelly ashinjwa byasembuwe na filime mbarankuru yitwa “Surviving R Kell” ikubiyemo ubuhamya bw’abagore bavuga ko yafashe ku ngufu.
Muri Gashyantare 2019 yashinjwe ibyaha 10 birimo ihohotera rishingiye ku gutsina yakoreye abagore n’abakobwa batarageze imyaka y’ubukure.
Icyo gihe yatawe muri yombi arekurwa nyuma y’iminsi itatu atanze ingwate y’ibihumbi $100.
Muri Gicurasi nabwo yashinjwe ibindi byaha 11 bifitanye isano no gufata ku ngufu abakobwa bishobora kumufungisha imyaka 30 nk’uko biteganywa n’itegeko ryo muri Leta ya Illinois.
Kuva kera R Kelly ntiyahwemye kuvuga ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano. Kugeza ubu uyu mugabo yahawe akato gakomeye indirimbo ze zisibwa ku bitangazamakuru bitandukanye mu nkubiri yo kumucecekesha [#MuteR.Kelly].
By Imfurayabo Pierre Romeo





















