Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Wednesday 17 August 2022
    Yasomwe na

Burabyo Yvan, Umuhanzi Nyarwanda wamenyekanye nka Yvan Buravan yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi.

Kuva yasohora indirimbo iheruka (Big time), Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza mu kwezi gushize, tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’icyumweru kimwe kirenga ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha; icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.

Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru