Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuhungu wa Museveni, Gen. Kainerugaba agiye kugaruka i Kigali

Monday 28 February 2022
    Yasomwe na

Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko my minsi mike agaruka i Kigali kongera kuganira na Perezida Kagame, mu kureba ahakiri ibibazo mu kugarura byanyanyo umubano w’ibihugu byombi.

Uyu mugabo ukunze gukoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yanditse ko nyuma y’uko yari aherutse gusura u Rwanda akaganira na Perezida Kagame akunze kwita ‘Uncle’ (Nyirarume cyangwa Sewabo), yatangaje ko mu minsi micye iri imbere azongera kugaruka mu Rwanda.

Kuri Twitter yanditse ko nyuma y’aho aviriye mu Rwanda, yakomeje kuganira na Perezida Kagame none bemeranyije ko Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba azagaruka gusura u Rwanda bakaganira ku zindi ngingo zireba umubano mwiza hagati ya Kigali na Kampala.

Yagizee ati: “Nyuma y’uko kuganira na Marume, Perezida Kagame, mu gitondo cy’uyu munsi twemeranyije ko nzagaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere tukaganira ku bibazo bisigaye bireba Uganda n’u Rwanda.”

Ni ubutumwa yaherekejeho ifoto ye na Perezida Kagame yasuhuzanya bakiresheje inkokora mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru