Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umujyi wa Kigali wohereje Laboratwari igendanwa yo gukingira abantu COVID-19

Thursday 3 February 2022
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kohereza imodoka ya laboratwari igendanwa yo gukingira abantu aho ibasanze mu bice bitandukanye bya Kigali.

Ni igikorwa giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, kigiye gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kigamije kwegereza abaturage servisi z’inkingo za COVID-19.

Muri iki gikorwa kizwi nka Mobile Clinic, hazifashishwa imodoka yabugenewe izajya isanga abaturage mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kane, iki gikorwa kirabera ahantu hatatu hatandukanye aho izajya igenda itanga serivisi mu nzira zinyuranye harimo Sonatubes-Rwandex, hakaba kandi Rwandex-Kanogo ndetse na Kanogo-Poids Lourds-Nyabugogo.

Iyi modoka igiye kwifashishwa muri iki gikorwa cyo gutanga doze y’ishimangira, isanzwe inakoreshwa mu gufata ibipimo hirya no hino mu kureba uko ubwandu buhagaze.

Umujyi wa Kigali utangaza ko iyi modoka izajya igera ahahurira abantu benshi, itange serivisi zo gukingira ubundi ikomereze ahandi.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwikingiza nibura doze ya mbere, ni 8 606 644 barimo 7 125 063 bahawe doze ebyiri ndetse na 1 071 593.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko kwikingiza byuzuye ari uguhabwa doze z’inkingo ziba zemewe guterwa muri icyo gihe, bivuze ko ubu kwikingiza byuzuye ari ukuba umuntu yarahawe doze zose zirimo n’ishimangira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru