MUTUNGIREHE SAMUEL
Umukambwe w’imyaka 112 n’iminsi 326, Emilio Flores Marquez, kugeza ubu ni we uri gufatwa nk’ukuze kuruta abandi ku isi, yatangaje ibanga ryamufashije kurwamba nawe yasigiwe n’ababyeyi be.
Uyu mukambwe yavutse mu 1908 ahitwa Puerto Rico, Umujyi Mukuru wa San Juan ho muri Leta ya Calorina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Marquez uherutse kwandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi, Guiness de Record ku wa Gatatu ushize, tariki ya 29 Kamena 2021, yagize ati "Data yanderanye urukundo anyigisha gukunda buri wese. Buri gihe yambwiraga na barumuna banjye, na bashiki banjye gukora ikiza, gusangira buri kimwe cyose n’abandi. Ariko ikirenze kuri ibyo Kirisito aba muri njye."
Marquez ni uwa kabiri mu bana 11 bavukanye ushaje ku myaka myinshi, akaba uwa Mbere mu bahungu bavukanye.Yakunze gukora mu mirima y’ibisheke by’umuryango wabo, akaba yarize gusa imyaka itatu y’amashuri ya Leta.
Umugore we Andrea Pérez De Flores yatabarutse mu 2010 ku myaka 75 asiga bafitanye abana bane.
Undi mukambwe wari uherutse guca agahigo mu kuramba kuri uyu mugabane ni Romania’s Dumitru Comanescu watabarutse tariki ya 27 Kamena 2020 afite imyaka 111n’iminsi 219.

















