Urubyiruko rutari ruke rwo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Kirehe na Nyagatare rwisanze rwatekewe umutwe n’abantu bataramenyekana barwaka amafaranga kugira ngo barurangire akazi bisanga mu maboko yabo.
Abageze aho byabereye bavuze ko bamwe nagiye baza bitwaje matela n’ibikapu biteguye kugatangira, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.
Aba batekamitwe bamanitse ibyapa mu turere twa Rwamagana na Kayonza bavuga ko bashaka gutanga akazi ku bantu biganjemo urubyiruko, mu kazi bavugaga harimo ako gutwara imidoka, gukora kuri sitasiyo za lisansi, gukora mu nganda zitandukanye n’ibindi.
Ku muntu wajyaga kwiyandikisha yatangaga ibihumbi 13 Frw bakamuha inyemezabwishyu iteyeho kashe irimo Tin number ikazengurukwa n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.
Ikinyamakuru MUHAZIYACU cyamenye amakuru ko Vision Care Ltd yafunguye ibiro i Kayonza, byakorwagamo n’abakobwa babiri bari bashinzwe kwakira dosiye, uwayizanaga yasabwaga kujya kwishyura kuri konti yabo iri muri Equity Bank; uwabaga ayazanye mu ntoki akayishyura bakamuha inyemezabwishyu.
Uretse aya mafaranga, nyuma bagiye babaka andi 7500 Frw abandi bakabaka 8500 Frw ngo y’ubwishingizi.
Ni ibintu byitabiriwe cyane n’urubyiruko rwiganjemo urwarangije amashuri abanza gusa, urwarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse na bake barangije amashuri atandatu yisumbuye bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024 uru rubyiruko rwose rwazindukiye ku nzu y’urubyiruko iherereye mu Karere ka Rwamagana izwi nka Yego Center, abandi bahurira mu cyanya cyahariwe inganda kugira ngo babonane n’abatanga akazi.
Ubwo bahamagaraga uwo bahaye amafaranga wanabizezaga akazi, ngo yababwiye ko bari bubonane saa tatu, zigeze ababwira saa yine, nazo zageze ababwira saa Sita kugeza ubwo bahamagaraga ya nimero nticemo.
Abakobwa babiri bakoreshwaga bandika abantu ku rusengero rwa ADEPR Kayonza nabo nimero zabo zari zavuyeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard, yavuze ko amakuru yayumvise, avuga ko uwo muntu utanga akazi ntawe bazi ndetse batigeze babonona.
Yasabye urubyiruko kujya rushishoza cyane cyane ku bantu babaka amafaranga ngo babahe akazi.
Ati “Birababaje ko urubyiruko dufite kugeza uyu munota rushobora gushukwa muri ako kageni, ngo hari akazi agiye guhabwa bakamwaka amafaranga akayatanga, bakirengagiza ko utanga akazi ari we wakayabahaye. Birababaje kuba abenshi bumva ko bagomba kubona akazi kuko batanze ruswa ariko tukanabagira inama yo gushishoza kuko abatekamutwe ni benshi.”
Kugeza ubu inzego z’umutekano ziri gukurikirana kugira ngo zishakishe uwo muntu watekeye abaturage umutwe.