Thursday . 23 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umunyeshuri yagejeje ikibazo kuri Minisitiri Gatabazi cy’uburyo biga imyuga nta bitabo

Friday 4 March 2022
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Umunyeshuri wo ku kigo cy’amashuri y’imyuga cya Nelson Mandela TVT School yagejeje ikibazo kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, cyo kutagira ibitabo byo gusoma, byunganira amasomo abarimu babigisha muri gahunda y’uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro.

Ni ikibazo Uwase Emmeline yagejeje kuri Minisitiri Gatabazo ubwo yakiraga ibibazo by’abatuye mu murenge wa Ntarama, bigaruka ku mibereho y’abaturage n’iterambere.

Uyu munyeshuri nawe yaboneyeho agira ati. “Ikibazo cy’abanyeshuri twiga muri TVT, ntabwo tubasha kubona ibitabo byo gusoma kandi abaneyshuri biga muri Gahunda ya REB baba bafite ibitabo bihagije ariko twebwe twiga muri TVT amasomo yose tugenewe uba usanga nta gitabo na kimwe wabona cyo gusoma.

Niyo wagenda ukavuga isomo na rimwe ntabwo wabona igitabo cyo gusoma kandi ubumenyi abarimu baba baduhaye burahagije pe ariko nibura tuba dukeneye gusoma kugira ngo bidufashe kumva no gukora ubushakashatsi.”

Ni ikibazo Minisitiri Gatabazi yavuze ko yajyanye akazakigeza ku nzego zibishinzwe abo banyeshuri bakabasha kubona ibitabo bijyanye n’amasomo biga.

Uwase ni umunyeshuri mu byagaragariye abaturage n’abayobozi ushobora kuba ashyira umutima ku byo ari kumva bimuteye amatsiko, aho yari ari yarangwaga no kwandika buri kintu gishya mu mutwe we kugira ngo ahakure ubumenyi mu bivugwa n’ibyo abona byose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru