Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri 4 ufunze, kubera impamvu z’ubwumvikane bucye hagati y’ibuhugu byombi.
Mu ijoro rishyirwa kuri uyu wa Gatanu, itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, rimenyesha ifungurwa ry’uwo mupaka, ryavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano ndetse akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ku wa ku wa Gatandatu taliki ya 22 Mutarama 2022.
Minisiteri yatangaje ko yuma yo kwakira Lt Gen Kainerugaba, Guverinoma y’u Rwanda yasanze hari intambwe nziza imaze guterwa na Uganda mu gukuraho imbogamizi ku buhahirane bw’ibihugu byombi.
Iri tangazo rije mbere Gato y’uko Uganda yongeye kurekura Abanyarwanda 58 kuri uyu wa Gatanu bari barafungiweyo ku mpanvu zitarasobanuka neza ku bihugu byombi.
Iki kemezo gishobora kubera cyiza abaturage b’ibihugu byombi, cyane ko ku mpande zombi bibazaga amaherezo y’imibanire ku bihugu bituranyi bifitanye amateka akomeye.
















