Umuyobozi mukuru mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kuva mu mujyi wa Minneapolis, ibintu bishobora kugaragaza impinduka mu mvugo n’imyitwarire ya White House nyuma y’iraswa ryahitanye undi Munyamerika ryakozwe n’abashinzwe umutekano mu mpera z’icyumweru.
Mu gihe Gregory Bovino, umuyobozi mukuru w’abashinzwe kurinda imipaka, n’abandi bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka barimo kuva muri uwo mujyi, Tom Homan, uzwi nka “border tsar”, ni we ugiye kuyobora ibikorwa bya leta biri muri leta ya Minnesota. Ibi bibaye nyuma y’iyicwa rya Alex Pretti ku wa Gatandatu, ryazamuye umwuka mubi n’ubwumvikane buke mu baturage.
Icyemezo cya Perezida Donald Trump gishobora kugaragaza ko ubutegetsi bwe bushaka kugabanya cyangwa guhindura imikorere ikakaye bwari bwarafashe mu kurwanya abimukira ku rwego rw’igihugu.
Nubwo hatangajwe izi mpinduka mu buyobozi, amakuru akurikirana ibikorwa kuri interineti agaragaza ko ibikorwa byo gufata abimukira bikomeje.
Bovino ni we wari isura n’umuvugizi mukuru w’iki gikorwa, cyane cyane igihe Alex Pretti — wari uri gufata amashusho y’abakozi ba leta — yinjiye mu makimbirane yarangiye arashwe inshuro nyinshi.
Nyuma y’ibi byabaye, Bovino yemeje ko Pretti yari agamije “kwica abakozi ba leta benshi,” amagambo yakomeje gutera impaka zikomeye.
Ishami rishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (DHS) rivuga ko abo bakozi barashe mu rwego rwo kwirwanaho, rivuga ko Pretti yari afite imbunda nto (handgun) kandi yanze kuyishyikiriza igihe bageragezaga kuyimwambura.
Ariko abatangabuhamya, abayobozi bo mu gace byabereyemo, ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, barabihakana. Bavuga ko Pretti yari afite telefoni mu ntoki, atari intwaro. Ababyeyi be bashinje ubutegetsi gukwirakwiza “ibinyoma biteye isesemi” ku byabaye.
Bovino yabaye umuntu w’ingenzi mu gushyira mu bikorwa politiki ikaze ya Trump yo kurwanya abimukira mu mijyi itandukanye. Yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yajyaga ashyira amashusho y’ibikorwa byo gufata abimukira, agaragaza ibyo we n’abakozi be bakora.
Ku rundi ruhande, Tom Homan, azajya atanga raporo ye kuri Perezida, na we ashyigikiye politiki ikaze ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka. Gusa afite n’ubunararibonye, kuko yigeze gukora mu bikorwa byo kwimura no kwirukana abimukira mu gihe cya Perezida Barack Obama wo mu ishyaka ry’Abademokarate.
Chadadi Habimana


















