Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Undi muganga yishwe na Ebola muri Uganda

Monday 17 October 2022
    Yasomwe na

Dr John Grace Walugembe, abaye umuganga wa Gatanu uhitanywe na Ebola muri Uganda nyuma y’abandi baturage bagera kuri 20 imaze guhitana.

Uyu yakoreraga mu Karere ka Mubende, ahagaragaye bwa mbere iki cyorezo. Yapfuye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Uganda yibasiwe na Ebola ku buryo bukomeye, byanatumye Perezida Museveni afata ingamba zo gukumira urujya n’uruza mu turere tubiri irimo cyane Mubende na Kassanda.

Amakuru atangazwa n’inzego z’ubuzima avuga ko umuganga wa gatanu yahitanywe n’iki cyorezo ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Ibyago byo kuba umuntu yahitanwa na Ebola, biri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi byorezo nka Covid-19, aho imibare ya OMS igaragaza ko biri hagati ya 25 na 90%. Nka Covid-19 yo byavugwaga ko ibyago byo kuba yahitana umuntu biri kuri 3%.

Nibura ubu muri Uganda hamaze gupfa abantu 20 bishwe na Ebola.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru