Ubushinjacyaha bwareze Nsabimana Idephonse Elias Ntabiramfasha, kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Ndabarinze Faustin, hamwe nabo mu muryango we harimo umugore we n’umwana wabo, aba bakaba aribo mu muryango wa Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntabiramfasha yari ayoboye igitero cy’abasirikare bagiye mu rugo rwo kwa Ndabarinze Faustin hanyuma bakica uyu Ndabarinze, bakabona nuwari umugore we wahigwaga aho yari yihishe, bakamwereka aho umurambo w’uwari umugabo we mbere yo kugenda bamukubita, bakaza kumwica bamukubise umwase mu mutwe, nyuma, bakica n’umwana wabo, umurambo bakawugeraka hejuru y’uyu wari umubyeyi we.
Umushinjacyaha yavuze ko nambere yo kumwica bamworosoyeho igitenge ngo barebe ukuntu (...bashinyagura...) nyuma yo kunanirwa gukwira mu mwobo bari bagiye kumushyiramo.
Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku mutangabuhamya utarashatse ko imyirondoro ye igaragara mu rukiko wiswe X, uyu mutangabuhamaya, yashinje uyu Nsabimana Ildephonse Elias Ntabarimfasha kugira uruhare mu gitero cyagiye kwica kwa Ndabarinze wari Burugumesitiri icyo gihe.
Uyu ushinjwa yabihakanye, yavuze ko yagiye kwa Ndabarinze agiye kumuburira, gusa umushinjacyaha we yavuze ko yakabaye avuga ko yari agiye kubahungisha aho kuvuga ko yari agiye kubaburira.
Umwunganira mu mategeko we yavuze ko uwo yunganira yaje yiruka aje kuburira Ndabarinze Faustin, kandi ko yabikoze hanyuma uyu wahigwaga yanze guhunga, akimara kuhava baramwica.
Umwunganira kandi yibajije ukuntu Nsabimana utari umusirikare yayoboye abasirikare mu gitero, akabona ibyo atari byo, ndetse anabigaragarizaho impungenge.
Yasabye urukiko gushishoza, avuga ko kuba yarageze kwa Ndabarinze atari we wayoboye igitero.
Yavuze ko kuhagera agiye kuburira umuntu, bitandukanye no kuyobora igitero.
Umwunganira yavuze kandi ko uwo yunganira ntaruhare afite muri ubwo bwicanyi, kandi ko anashingira ku nkiko Gacaca zamu gize umwere.
Uyu uregwa yasabye kugira icyo yongeraho, yavuze ko nta bugome yavukanye, kandi ibyo ashinjwa n’ubushinjacyaha ari ukumubeshyera.
Gusa uwari uyoboye iburanisha yavuze ko ntacyo ibi yongeyeho bifasha urukiko, ko aho ntayandi makuru mashya babona yongeye ho, ngo kuba avuga ko atavukanye ubugome bitavuze ko nyuma atabugira.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimanaa Idephonse, Elias Ntabarimfasha ko nahamwa n’icyaha yahanishwa igihano cya burundu hanyuma, abo bagizweho ingaruka bakaregera indishyi.
Umwanzuro w’urukiko kino runo rubanza ukazasomwa ku itariki 18 Mata 2024.






















